Nyiramatama wigeze gutoranywa mu bagombaga gushyingirwa Umwami Musinga, yitabye Imana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Nyiramatama Ancile wigeze gutoranywa mu bakobwa bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga yitabye Imana afite imyaka 109 y’amavuko.

Nyiramatama wavukiye mu Buganza mu gice cya Muhazi mu 1910, yatabarutse ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019, ahitwa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ari naho yari atuye.

Uyu mukecuru wari warashakanye na Rwagasore Peter mu 1934, babyaranye abana batandatu, abuzukuru 25, abuzukuruza 63 n’ubuvivi 2.

Umuvugabutumwa Ev.Kalisa Fred mu Itorero rya ADEPR mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Rukiri, ni umwe mu buzukuruza ba Nyiramatama.

Yabwiye IGIHE ko uyu mukecuru yakundaga abantu, agakunda umuryango we n’igihugu cye kuva ubwo yari akiri umukobwa.

Yagize ati “Yari umuntu ukunda abantu, agakunda umuryango we n’igihugu.”

Ev.Kalisa avuga ko ubwo yari umukobwa, Nyiramatama yigeze gutoranywagamo umukobwa wagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga n’ubwo byaje kurangira adatoranyijwe.

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura nyakwigendera uzaba kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019, i Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Nyiramatama yitabye Imana afite imyaka 109 y’amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza