Nyaruguru: Umusore akurikiranweho kwica nyina amutemye ijosi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Umusore wo mu Karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranweho icyaha cyo kwica nyina umubyara amutemye ijosi.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko asanzwe atuye mu Kagari ka Nyarure, Umurenge wa Munini ashinjwa kwica nyina wari ufite imyaka 65 y’amavuko.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo musore yishe nyina amutemye ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, mu masaha y’umugoroba.

Akimara kumwica yahise aburirwa irengero ariko kuri uyu wa Mbere yijyanye kuri Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Ndamuramya Fidèle, yavuze ko uwo muryango wari usanzwe ugirana amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko se ubyara uwo musore amaze gupfa nyina abazanamo undi mugabo abyara abandi bana ku buryo batarebanaga neza.

Yagize ati “Bari basanzwe bapfa imitungo, se ubyara uwo muhungu yarapfuye noneho nyina abazanamo undi mugabo babyarana abana batatu, bahoraga mu makimbirane bapfa imitungo bavuga ko abo bana b’undi mugabo babaryamira. Ejo rero nibwo yamuteze avuye gukura ibijumba amutema ijosi ahita apfa.”

Umurambo wa Mukarushema wahise ujyanywa ku Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma.

Ukekwaho icyaha cyo kwica nyina afungiye ari mu maboko ya Polisi akaba ari gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza