Nyaruguru: Umugabo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Habimana Jean Damascène wo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru yasanzwe amanitse mu mugozi iwe mu rugo yapfuye bikekwa ko yiyahuye ariko icyabimuteye kiba amayobera.

Uyu mugabo w’imyaka 34, wubatse, yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kibyibushye, Akagari ka Gitita. Mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2018 ahagana saa mbiri nibwo basanze amanitse mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Ingabire Jean de Dieu, yatangaje ko nta makimbirane yarangwaga mu muryango w’uwo mugabo ngo bibe bikekwa ko ari yo yatumye yiyahura.

Yagize ati “Mu muryango wabo nta makimbirane yabagamo ngo wenda tube twakeka ko ari yo yabimuteye. Ariko hari n’ikindi gihe yashatse kwiyahura anyoye imiti abo mu muryango we baramubona barabimutesha. Bigaragaraga ko yari yarabigambiriye, ubanza yari afite nk’ikibazo mu mutwe”.

Mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe ngo hamenyekane neza icyo yazize, umurambo we wanjyanwe ku Bitaro bya Munini ngo ukorerwe isuzuma.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza