Nyaruguru: Umucuruzi yatawe muri yombi afatanywe amasashi atemewe arenga ibihumbi 30

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Werurwe 2017 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru yatangaje ko yafashe umugabo imusanganye amasashi atemewe gukoreshwa ya pulasitiki ibihumbi 32.

Umuyobozi wa Polisi muri Nyaruguru, SP Steven Gaga, avuga ko uyu mugabo yafashwe ku itariki ya 17 Werurwe mu masaha ya mu gitondo mu murenge wa Munini mu mukwabu wateguwe na Polisi nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage ko akwirakwiza ayo masashi atemewe.

Yagize ati “Uyu mugabo twamufashe kuko twari tumufiteho amakuru ko akora ubucuruzi bw’aya masashi ya pulasitiki aho yayavanaga mu gihugu cy’igituranyi akajya kuyacuruza hirya no hino mu gihugu cyacu. Ntabwo rero dushobora na rimwe kwihanganira ibi bikorwa bibi kuko twiyemeje guhagurukira abantu bishora mu bucuruzi bw’aya masashi kuko agira ingaruka mbi ku bidukikije.”

Akomeza avuga ko Polisi yanahagurukiye n’abangiza ibidukikije muri rusange nk’amashyamba n’ibindi, asaba ko buri wese agomba kubahiriza gahunda za leta.

Umucuruzi wafashwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje gukorwa.

Si ubwa mbere muri aka karere hafatwa amasashi atemewe ya pulasitiki, no muri Mutarama na Gashyantare 2017 Polisi y’u Rwanda yafashe amasashi hafi ibihumbi 20 n’abantu 17 bayacuruzaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza