00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Uko abangavu barenga 240 bagaruriwe icyizere cy’ubuzima nyuma yo guterwa inda imburagihe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yerekana ko abangavu 265 batewe inda imburagihe kuva muri Mutarama 2020 kugeza muri Gicurasi 2021 babyarira iwabo, bibagiraho ingaruka zirimo no kuva mu ishuri.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa abo bangavu baregerewe baraganirizwa, bafashwa no gusubira mu buzima busanzwe kuko abenshi bari barahuye n’ihungabana bitewe n’ibibazo bahuye nabyo byo gutwita imburagihe.

Mu bangavu 265 batewe inda imburagihe kuva muri Mutarama 2020, abagera ku 117 bari kwiga imyuga itandukanye, 12 basubijwe mu ishuri, 114 barangije kwiga imyuga bahabwa n’ibikoresho naho 22 baracyari mu rugo kuko babyaye vuba.

Bamwe muri abo bangavu bo mu Murenge wa Rusenge bishyize hamwe ari 20 nyuma yo kwiga umwuga wo kogosha no gutunganya umusatsi, bashinga salon de coiffure mu Kagari ka Mariba kuko bari bahawe ibikoresho na Plan Rwanda International.

Mutuyimana Adelphine uyobora itsinda ryabo avuga ko bakimara guterwa inda bahuye n’ubuzima bushaririye, ariko nyuma yaho bamaze kwigishwa imyuga bagahabwa n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa ubuzima bwongeye kuba bwiza.

Ati “Batwigishije imyuga ku buryo ubu nzi gusuka no kogosha abantu bose. Ubuzima bwarahindutse kuko nsigaye mbanye neza n’ababyeyi mu rugo, umwana wanjye mubonera ibimutunga n’ibikoresho akeneye. Icyizere cy’ubuzima cyaragarutse kandi gutwita nabikuyemo isomo, nta musore cyangwa umugabo wakongera kunshuka.”

Nyirahabineza Veronique na we yatewe inda imburagihe afite imyaka 17 y’amavuko. Yabanje kubaho mu buzima bubi kuko yari imfubyi, ariko nyuma yo kwigishwa umwuga wo gutunganya umusatsi yongeye kugaruka icyizere cy’ubuzima.

Ati “Plan Rwanda yaje gushaka abana bahuye n’ibibazo bashaka kwiga imyuga, nanjye ngira amahirwe baramfata. Tumaze kwiga baduha ibokoresho byo gushinga salon. Ubu tubona amafaranga ku buryo ntabura isabune n’amavuta n’imyenda by’umwana ariko ntarabasha kwiga umwuga nari mu gahinda n’ubwigunge.”

Aba bangavu bavuga ko no muri iki gihe bagihura n’ibishuko by’abagabo bashaka ko baryamana, ariko bakabangira bitewe n’amasomo bigishijwe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko gufasha abangavu batewe inda imburagihe bijyana no gukurikina abagabo bazibateye kugira ngo babiryozwe.

Ati “Hari abo RIB iri gukurikirana twayishyikirije kandi ntituzihanganira umuntu wese uhohotera umwana.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abagabo 97 bari gukurikiranwa mu butabera kuko bakekwaho gutera inda abangavu naho abandi baracyashakishwa.

Bakimara kwigishwa kogosha no gutunganya umusatsi bahawe ibikoresho byo gushinga Salon de Coiffure
Mutuyimana Adelphine uyobora itsinda ryabo avuga ko bamaze kwigishwa imyuga bagahabwa n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa ubuzima bwongeye kuba bwiza
Nyuma yo gushinga salon de coiffure ubuziama bw'abo bangavu bwahindutse bwiza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .