Kwamamaza

Nyaruguru: Mu byiciro by’Ubudehe bishya hari ababaruweho abana b’abaturanyi

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 16:31' na Prudence Kwizera


Hari abaturage mu karere ka Nyaruguru bavuuga ko bashyizwe mu byiciro by’Ubudehe bihabanye n’amakuru batanze y’imibereho yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko hari n’imiryango bagiye basanga ibaruweho abana b’abaturanyi.

Gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe ni ukugira ngo byifashishwe mu igenamigambi mu nzego zitandukanye za Leta.

Gusa kuva iyi gahunda yakunze kutavugwaho rumwe, bigeza n’aho amazina yakoreshwaga mbere nk’abahanya, abatindi n’andi avanwa muri ibyo byiciro hakoreshwa imibare.

Mu Karere ka Nyaruguru ni hamwe muhagaragara abaturage bavuga ko batishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe baherutse gushyirwamo, aho bagaragaza ko bihabanye n’amakuru y’imibereho yabo batanze.

Uzamushaka utuye mu murenge wa Nyabimata ati “ Nkubu numva ngo banshyize mu cyiciro cya gagatu kandi ndi umukene n’umuyobozi w’Umudugudu yari yavuze ko nkwiye kujya ku cyiciro cya mbere”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Colette Kayitesi nawe yemeza ko hari amakosa yagaragaye mu byiciro bishya by’Ubudehe, agatanga urugero nkaho hari aho usanga umuryango ubaruyeho abana bo ku rundi rugo rw’abaturanyi.

Kayitesi ati “Hari amakosa umuntu agenda abonamo, hari nkaho usanga umuturage yibuze mu cyiciro cy’ubudehe na kimwe kandi yarabaruwe. Hari naho twagiye tubona ugasanga umuryango bawubaruweho abana bo ku rundi rugo”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hashyizweho uburyo bwo gukosora amakosa yagaragaye, aho hatanzwe amafishi abaturage buzuza kugira ngo abatarahawe ibyiciro babibone noneho n’abashyizwe mubitabakwiye bikosorwe.

Yasobanuye ko kimwe n’ahandi mu gihugu aya mafishi aboneka ku biro by’utugari.
Gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe byatangiye gukorwa mu igeragezwa kuva muri Kanama 2014, bikorwa mu turere twose kuva ku wa 2 Gashyantare 2015.

Collette Kayitesi (ibumoso) ushinzwe imibereho myiza na Habitegeko Francois Meya w'Akarere ka Nyaruguru
Bamwe mu baturage batuye i Nyaruguru

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved