Nyaruguru: Litiro zirenga 300 z’inzoga z’inkorano zamenywe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2018 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Litiro zirenga magana atatu z’inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge, byangijwe na Polisi y’Igihugu mu rugamba rwayo rwo kurwanya ibintu byose bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abanyarwanda.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru ku wa 04 Ukwakira nibwo hakozwe igikorwa cyo gushaka no kumena inzoga zitemewe mu Rwanda.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 38 wafatanywe litiro 100, uw’imyaka 41 yafatanywe litiro 50, uwa 56 wamusanganywe litiro 80 , uwa 48 wafatanywe litiro 80.

Ubwo hamenwaga izi nzoga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Bonavanture Karekezi yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo n’ubw’Igihugu muri rusange.

Yagize ati “Inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha, uretse kuba bibangiriza ubu ahubwo bidindiza n’ubukungu bw’igihugu kuko uwabigiyemo nta kintu aba agishoboye gukora kimuteza imbere ndetse iyo bafashwe barafungwa.”

CIP Karekezi yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye bagaragaza mu kurwanya no kugaragaza abakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.
Abaturage bashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nama ikomeza kubagira mu kurwanya ibyaha ndetse n’ibintu byateza ibyaha.

Biyemeje gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’ubuyobozi mu kurwanya ibyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza