00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Kwegerezwa amazi n’ibindi bikorwa byatumye baca ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Kanama 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwegerezwa amazi meza, bamwe mu batuye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko baciye ukubiri n’indwara zituruka ku mwanda kuko basigaye bagira isuku.

Abo baturage bahawe umuyoboro w’amazi wa kilometero 3,8 ugeza amazi ku ngo zisaga 100 zituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 15 no ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba ndetse no ku mashuri ahari.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko amazi ari kimwe mu by’ibanze bari bakeneye.

Mukahigiro Césarie ati “Aya mazi twayabonye tubabaye kuko twavomaga amazi y’ibinamba, n’amatungo akajyamo ugasanga amazi asa nabi imvura yaba yaguye ugasanga tuvomye ibyondo. Ndashima leta y’ubumwe ituzanira abaterankunga nka MABAWA bikaba byarahinduye byinshi ku isuku ntabwo tukirwara indwara zituruka ku isuku nke.”

Mugenzi we witwa Nkurunziza Geoffrey avuga ko yari amaze imyaka irenga 70 iwe mu rugo bakoresha amazi mabi y’ibinamba.

Ati “Ibintu ndabona bigenda biba byiza, tumaze imyaka 72 dukoresha amazi atari meza y’ibinamba. Leta yazanye abaterankunga badushyiriraho ivomero bashyiraho umuyoboro uyatwara mu giturage ababishoboye bakayakurura bayashyira mu nzu. Muri rusange turashima ubuyobozi.”

Uwo muyoboro w’amazi n’iriba rusange abo baturage babyubakiwe n’Umuryango MABAWA ukaba ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru.

Umuyobozi wa MABAWA mu Rwanda, Gashagaza Léon, avuga ko hari impinduka zigaragara muri aka gace nyuma y’uko ibi bikorwa bihageze.

Ati “Byatumye abaturage bazamura imibereho, twazanye amazi, ubuyobozi bubazanira umuriro. Hari inzu twabubakiye tubaha inka, kuri ubu umuturage arahinga akihaza mu biribwa agasagurira n’amasoko.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Colette, yavuze ko uwo muryango ukomeje kubafasha mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Muri ibyo bikorwa harimo koroza inka imiryango itishoboye, kubabumbira hamwe mu matsinda no kububakira amacumbi. Mu bubakiwe ku ikubitiro harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Ati “Uyu muryango waradufashije cyane kuko imibereho y’abaturage muri uyu murenge yateye imbere. Abahawe amazi n’ibindi bikorwa bibateza imbere turabasaba kubifata neza no kubibyaza umusaruro kugira ngo bakomeza kubaho neza.”

Mu bindi bikorwa byegerejwe abaturage muri uwo murenge harimo kuborohereza ingendo bakoraga bajya kwivuza kuko ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba bahashyize imashini ifasha mu buvuzi bw’amenyo n’iyifashishwa mu gupima ababyeyi batwite.

Ibyo byatumye nk’abajyaga mu Karere ka Nyamagabe kuhashakira izo serivisi z’ubuzima bahinira bugufi.

Umuryango MABAWA umaze imyaka 12 ufatanya na leta mu guhindura ubuzima bw’abatuye mu Murenge wa Mata, aho uri ubu nibura imiryango 1200 yamaze gutera intambwe mu iterambere binyuze muri mishinga yabegerejwe.

Nyuma yo kwegerezwa amazi meza bamwe bayagejeje mu ngo zabo
Rimwe mu mavomero rusange ribagezaho amazi meza bubakiwe mu Kagari ka Murambi
Inka bahawe na zo ziri mu byabafashije mu iterambere ry'imibereho
Inyubako za Laboratwari bubakiwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba
Abahawe inka bemeza ko imibereho yabo yahindutse myiza
Bateye inkunga na serivisi z'ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba mu Murenge wa Mata
Imwe mu mashini batanze ku Kigo Nderabuzima cya Nyamyumba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .