Nyaruguru: Hatangijwe umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi uzatanga akazi gahoraho ku baturage 1 000

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, kuri uyu wa 05 Ukuboza 2017, yatangije ku mugaragaro umushinga ‘Unilever Tea Rwanda’ wo guhinga icyayi ku buso bwa hegitari 4 231, mu mirenge ya Kibeho na Munini mu Karere ka Nyaruguru, uzatanga akazi gahoraho ku baturage 1 000.

Ni umushinga ugamije kubyaza umusaruro ubutaka busharira buboneka muri ako karere ka Nyaruguru burimo igice cyahoze gituyemo abaturage baza kwimurwa bajyanwa mu midugudu y’icyitegererezo ndetse n’igice cyari kirimo ishinge.

Uyu mushinga uzajyana no kubaka uruganda rutunganya icyayi rugezweho ruzatunganya toni z’icyayi zigera ku bihumbi 10 ku mwaka, rugatanga n’akazi gahoraho ku bakozi bagera ku 1 000.

Abaturage benshi kandi bazahabwa akazi kadahoraho nko gukora mu mirima y’icyayi no mu ruganda igihe bibaye ngombwa.

Atangiza uwo mushinga, Minisitiri Mukeshimana yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ko ugamije kubahindurira ubuzima bukarushaho kuba bwiza, abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ati “Aho ishoramari ryageze ubuzima burahinduka, uyu mushinga w’icyayi wo ni umwihariko uzabaha akazi gahoraho, haba mu zuba ndetse no mu itumba, kuko icyayi ntabwo ari igihingwa uhinga ngo usarure birangirire aho, bivuze ko ari umushinga uzahoraho. Twizera ko abana banyu n’ababakomokaho bose bazagirirwa akamaro n’uyu mushinga, icyo tubakangurira ni uko iterambere riza abana barusheho kwiga, kuko mu minsi iri imbere nibo bazaba bakora muri uru ruganda rugiye kubakwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yavuze ko muri ako karere hari ubutaka bwiza bweraho icyayi, kandi basanzwe bafite inganda eshatu zigitunganya, yemeza ko urwo ruganda rushya nirumara kuzura, umusaruro basanzwe babona uziyongeraho toni ibihumbi 10.

Habitegeko ati “Uyu mushinga ugiye kubaka uruganda rushya rw’icyayi no kongera imirima y’icyayi kuri hegitali 4 231, muri zo harimo hegitali 816 z’imirima y’uruganda ndetse na hegitali 3 415 z’imirima y’abaturage. Kugeza ubu umusaruro uva mu nganda eshatu dufite ungana ni toni 3 900 ku mwaka, uru ruganda nirwuzura mu 2028 ruzatwongereraho toni ibihumbi 10 ku mwaka”.

Meya Habitegeko yashimangiye ko uwo mushinga uzatanga akazi gahoraho ku baturage 1 000 kandi abagera kuri 600 bamaze kugahabwa mu buhinzi bw’icyayi n’indi mirimo itandukanye.

Imiryango 228 yo mu tugari twa Gorwe mu Murenge wa Mata na Ngeri mu Murenge wa Munini ho mu karere ka Nyaruguru niyo yimuwe ahazakorera uwo mushinga, ku butaka burimo ubungana na hegitari ibihumbi bibiri buzubakwaho uruganda rw’icyayi n’ahandi hazahingwamo icyayi.

Bagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) bahabwa ingurane irimo inzu nziza zubatse ku mudugudu n’amafaranga y’ingurane y’imirima bari basanzwe bahingaho.

Umwe mu baturage witwa Modetse Musirikari, wavuze mu izina rya bagenzi be yashimye ubuyobozi bwiza bubazanira ibikorwa by’amajyambere, avuga ko aho batujwe ari heza kandi bahishimiye.

Yavuze ko yari atuye ahantu hari ubutaka butashoboraga kwera agahinga ntiyeze, afite inzu y’ibyondo itameze neza, atabasha kwigurira mituweli, ari umukene ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko ubu atangiye gutera imbere kuko yahawe akazi muri uwo mushinga.

Umuyobozi Mukuru w’ umushinga ‘Unilever Tea Rwanda’, Paul Polman, yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutangiza uyu mushinga mu Rwanda, nyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2015 i New York baganira kuri gahunda yo guteza imbere abaturage.

Paul Polman ati “Iyo wifuza kwihuta ugenda wenyine ariko iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi, muri 2015 mu kwezi kwa cyenda nahuye na Perezida Paul Kagame, i New York aho twari turi kuganira kuri gahunda zo guteza imbere abaturage, ndamushimira ko yitanga cyane agambiriye guteza imbere abanyarwanda. Mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene, twemeranyije ko nzaza gushora imari hano mu Rwanda, nibyo twatangiye ku mugaragaro uyu munsi”.

Inzu zubakiwe abimuwe mu tugari twa Gorwe na Ngeri zigera kuri 228, zubatse ku buryo imwe ituyemo imiryango ine, ibyo bita ‘four in one’, ndetse n’izituyemo imiryango ibiri (two in one).

Abazitujwemo bahawe n’ibindi bikoresho byo mu rugo, birimo intebe, ibitanda, ibyombo, ibigega bifata amazi n’ibindi.

Minisitiri Mukeshimana yabasabye kubana neza mu mahoro bagaharanira kwiteza imbere bafatanyije, abizeza ko n’ibindi bikorwa by’amajyambere bemerewe n’Umukuru w’Igihugu birimo umuhanda wa kaburimbo uva Huye-Kibeho-Munini, n’ibitaro by’icyitegererezo bya Munini biri hafi gutangira kubakwa.

Abayobozi batera icyayi mu muhango wo gutangiza uyu mushinga
Imwe mu mirima yatangiye kubyazwa umusaruro ihingwaho icyayi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana n'Umuyobozi Mukuru w’umushinga ‘Unilever Tea Rwanda’, Paul Polman, bawutangiza ku mugaragaro
Zimwe mu nzu zahawe abimuwe ahari guhingwa icyayi mu karere ka Nyaruguru
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yavuze ko urwo ruganda rushya nirumara kuzura, umusaruro w'icyayi uziyongera ku bwinshi
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano na Minisitiri Gerardine Mukeshimana bishimana n'abaturage bo mu karere ka Nyaruguru
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru kubyaza umusaruro ibikorwa by'amajyambere begerezwa
Umuyobozi Mukuru w’ umushinga Unilever Tea Rwanda, Paul Polman, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame aribyo byatumye ahitamo gushora imari mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza