Nyaruguru: Bubakiwe uruganda n’ikigo cy’ibikorwa by’ubuhinzi bya Miliyoni 900 Frw

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by’ubuhinzi kirimo n’uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori; byose byatwaye agera kuri Miliyoni 900 Frw.

Ni nyuma y’uko abahinzi by’umwihariko abahinga ibigori bari bagaragaje ko umusaruro ubapfira ubusa bifuza ko bahabwa uruganda ruwutunganya ukongererwa agaciro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’abafatanyabikorwa bumvise ibyifuzo by’abo bahinzi babishyira mu bikorwa.

Icyo kigo giherereye i Ndago mu Murenge wa Kibeho gifite ibice bitandukanye birimo ahatangirwa amahugurwa ku bahinzi, ibigega bihunikwamo umusaruro w’ibigori n’imbuto, ibiro bya koperative, ubwanikiro ndetse n’igice cy’uruganda gifite aho imashini zikorera, ubuhunukiro n’ububiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko iyo nzu y’ibikorwa by’ubuhinzi n’uruganda babyubatse bagendeye ku byifuzo byatanzwe n’abaturage kandi basanga bifite ishingiro.

Ati “Wasangaga umusaruro ubahombere igihe ibigori byeze ugasanga ibiciro byaguye. Twaravuze tuti ‘ni gute twabyongerera agaciro ku buryo byarushaho kubaha amafaranga’; ni muri ubwo buryo rwaje (uruganda) kugira ngo umusaruro udakomeza kubahombera.”

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, Thomas Mbonyisenge, avuga ko urwo ruganda rw’ibigori rutunganya umusaruro wose uboneka mu karere kandi rufite isoko ryagutse.

Ati “Ku munsi rushobora gutunganya toni 14 z’ifu ya kawunga kandi umusaruro uraboneka ndetse n’isoko rirahari kuko twohereza ifu hirya no hino mu gihugu, mu bigo by’amashuri n’ahandi.”

Mbonyisenge avuga ko ikigo cyose cyatwaye agera kuri Miliyoni 900 Frw naho imashini zisya ibigori zitwara Miliyoni 42 Frw. Muri urwo ruganda honyine hakora abakozi batandatu bahoraho n’abandi benshi bahabwa akazi bitewe n’igihe umusaruro wabonetse.

Bamwe mu bahinzi bahinga mu gishanga gifite hegitari 40 cya Rwonjya gihuza imirenge ya Nyagisozi na Cyahinda, bavuga ko kubakirwa uruganda byabateye umurava wo gukomeza guhinga ibigori ku bwinshi.

Mu myaka yo hambere mu Karere ka Nyaruguru havugwaga inzara bitewe n’uko ubuhinzi butari buteye imbere. Nyuma y’aho abahinzi bigishijwe guhinga kijyambere no gukorera hamwe mu makoperative bituma umusaruro ubabana mwinshi bihaza mu biribwa batangira gutaka kubura isoko.

Kuri ubu bishimira ko ibyo bibazo byose bigenda bikemuka kuko ubuyobozi bubyitaho bukabishakira ibisubizo.

Bubakiwe aho bashobora kubika ibigori igihe bitarahungurwa
Ifu ya kawunga ikorerwa mu karere ka Nyaruguru igurishwa hirya no hino mu gihugu
Zimwe mu mashini zifashishwa mu gusya ibigori zikabitunganyamo ifu
Iyo nzu ikorerwa ibikorwa bitandukanye by'ubuhinzi birimo amahugurwa ku bahinzi, ubuhinikiro n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza