Kwamamaza

Nyaruguru: Abayobozi 40 bakurikiranyweho uburiganya muri VUP na Girinka

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 19:21' na Prudence Kwizera


Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru butangaza ko kugeza ubu abayobozi bagera kuri 40 ku nzego z’ibanze muri aka Karere aribo bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakekwaho bifitanye isano no kunyereza ibyagenewe abatishoboye birimo amafaranga ya VUP n’inka zitangwaga muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Muri aba bayobozi harimo abatawe muri yombi na Polisi, abakurikiranwe bari hanze, ababuriwe irengero ndetse n’abahawe ibihano bitandukanye birimo kwirukanwa mu kazi no kuriha ibyo batwaye.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru igaragaza ko abakekwaho ibi byaha bashyikirijwe Polisi ari 11, abahawe ibihano bitandukanye ari 14, mu gihe babiri bagikurikiranwa bari hanze, naho abandi bane bakaba barasezeye ku buyobozi bahita baburirwa irengero.

Mu bashyikirijwe Polisi harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kibeho na Rusenge, bakaba kandi bagaragara no ku rutonde rw’abakozi batandatu basabiwe kwirukanwa mu kazi burundu.

Nk’uko ubuyobozi bw’aka Karere bubivuga, muri aba bagera kuri 40 bakurikiranweho ibi byaha, abagera ku icyenda babaye abere kuko habuze ibimenyetso bibahamya icyaha.

Meya wa Nyaruguru François Habitegeko avuga ko nta muntu n’umwe uzihanganirwa igihe cyose agaragayeho amakosa yo gushaka kudindiza iterambere ry’abaturage.

Habitegeko yagize ati “Ntabwo tuzihanganira umuntu uwo ari we wese, byongeye w’umuyobozi wareba gahunda igamije gukura abaturage mu bukene akayidindiza, kandi muzi ikibazo cy’abaturage tugomba gukura mu bukene. Niwo murongo uhari, amakuru yose tuzamenya igihe icyo ari cyo cyose uwo muntu azakurikiranwa aryozwe ibyo yangije”.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru baganiriye na IGIHE, bavuga ko magingo aya hakiri bamwe mu bayobozi babaka amafaranga kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri Girinka, cyangwa abagomba guhabwa inkunga ya VUP.

Umusore utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Papa ntabwo yishoboye, bamwanditse ku mafaranga y’ubudehe, noneho agiye kuyareba Gitifu w’Akagari aramubwira ngo agomba kumuhamo ibihumbi 20”.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya Girinka, yaje ikurikiwe na VUP mu 2008, hagamijwe gukura mu bukene Abanyarwanda batishoboye, ariko nyuma biza gutahurwa ko hari bamwe mu bayobozi izi gahunda zabereye inzira yo gushaka indonke.

Meya wa Nyaruguru François Habitegeko avuga ko nta muntu n’umwe uzihanganirwa igihe cyose agaragayeho amakosa yo gushaka kudindiza iterambere ry’abaturage

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved