Nyaruguru: Abambukaga bajya kuvoma i Burundi begerejwe amazi meza mu mudugudu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Kamena 2019 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe kirekire abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bataka kubura amazi meza bigatuma bambuka bakajya kuvoma mu Burundi; kuri ubu bishimira ko bayegerejwe hafi yabo.

Ni bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ruheru uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.

Bamwe muri abo baturage batuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Uwumusebeya, bavuga ko bajyaga kuvoma ku mariba y’i Burundi bafite ubwoba bw’umutekano wabo.

Itangishaka Joél avuga ko bishimira ko begerejwe amazi meza bityo bakaba batazasubira kuvoma mu Burundi cyangwa kudaha amazi mabi y’ibiziba.

Ati “Twajyaga ku ivomo mu kabande k’Abarundi tugahuriyo na bo dufite ubwoba ko batugirira nabi kandi ni kure. Turishimira ko ubu baduhaye amazi meza hano iwacu kandi tuzayafata neza.”

Nyiranziza Odette we avuga ko kuba baregerejwe mazi meza bizatuma bagira isuku muri byose kandi batazongera kurwara indwara zituruka ku mwanda.

Yagize ati “Ubu tuvoma amazi meza yujuje ubuziranenge kandi twarabyishimiye; ubu tuzajya tugira isuku nta muntu uzongera kugira umwanda cyangwa uburwayi bw’inzoka zo mu nda.”

Abo baturage bavuga ko bakoraga urugendo rw’isaha yose bajya kuvoma mu Burundi, baba batagiyeyo bakavoma amazi y’umugezi utemba witwa Ubuyumbu utandukanya Umurenge wa Ruheru wo muri Nyaruguru mu Rwanda na Kabarore ho mu Burundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko kugeza amazi meza ku baturage ari umuhigo bihaye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Ati “Hari umushinga ukomatanyije wa Miliyoni zigera kuri 750 Frw, twafatanyije na World Vision hari Unilever yahaye amazi abaturage ba Nyabimata na Munini ndetse hari n’abandi bafatanyabikorwa n’inzego za Leta twafatanyije mu mushinga twise ‘Twelve Villages’ wo guha abaturage amazi mu midugudu 12.”

Akomeza agira ati “Muri Ruheru abaturage bacu baturiye ku mupaka bavomaga i Burundi kubera ko amasoko yari i Burundu, ubu bafite amazi meza mu Rwanda nta mpamvu yo kujya kuvoma mu Burundi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko abaturage bafite amazi meza hafi yabo bari ku ijanisha rya 72%.

Ikigega cy'amazi agaburirwa abatuye mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Ruheru
Ikigega kinyuramo amazi agezwa ku baturage mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru
Imwe mu mashini zifasha mu kuyungurura amazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza