00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abahinzi b’ibirayi bagaragarije Minisitiri Gatabazi ko bifuza uruganda rubitunganya

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo guhabwa imbuto nziza n’inyongeramusaruro bigatuma beza ibirayi ku bwinshi, abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru basabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, uruganda rubitunganya.

Bamugejejeho iki cyifuzo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yasuye abo mu Murenge wa Ruheru aho yatangije igikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 50.

Gukora ayo materasi y’indinganire biri mu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 90 Frw harimo agera kuri miliyoni 50 Frw azajya mu mifuka y’abaturage bagera kuri 510 hahawe akazi.

Umushinga wose wo gukora amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyaruguru uzakorerwa kuri hegitari 200.

Nyirabaganwa Thanasie ati “Muduhaye uruganda rutunganya ibirayi byaba ari byiza cyane twarushaho kunezererwa Imana kuko twajya dushora umusaruro hafi tudahangayitse.”

Aba baturage bavuga ko urwo ruganda ruhageze babonamo n’akazi kandi kuri ubu basarura bahendwa kuko bajya kubigurisha kure.

Akarere Ka Nyaruguru kari mu turere twitabira guhinga ibirayi cyane kandi bikera neza kuko umusaruro wose ku mwaka ugera kuri toni 218.400. Ubuso bwose buhingwaho ibirayi muri aka karere ni hegitari 8.400. Kugeza ubu umusaruro uboneka kuri hegitari imwe ni toni 26.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabijeje ko bazubakirwa uruganda ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.

Yabibukije ko bagomba kurushaho gukora cyane kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

Ati “Icy’ibanze ubu ni ukuzamura umusaruro ku buso bakoresha imbuto nziza n’ifumbire kandi banahingira igihe. Umusaruro nuzamuka, isoko rizaguka rigere no mu mahanga. Nibahinga bakeza bakajyana ku isoko, gutekereza uruganda bizaza. Ikibazo bari bafite cy’imihanda ituma abaza kugura umusaruro babura aho banyura cyarakemutse ubwo n’urwo ruganda ruzatekerezwaho.”

Yakomeje avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba hari inganda zitunganya ibirayi bityo no mu Karere ka Nyaruguru nta cyabuza ko ruhubakwa.

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru bagaragarije Minisitiri Gatabazi ko bifuza uruganda rubitunganya
Umushinga wo gukora amaterasi y’indinganire ufite agaciro ka miliyoni 90 Frw harimo agera kuri miliyoni 50 Frw azahembwa abaturage 510 hahawe akazi
Minisitiri Gatabazi yatangije igikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 50
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje abaturage ko bazubakirwa uruganda ku bufatanye n'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda
Umushinga wose wo gukora amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyaruguru uzakorerwa kuri hegitari 200

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .