Nyarugenge: Ushinzwe irangamimerere mu murenge yatawe muri yombi, Gitifu we yareguye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 12:02
Yasuwe :
1 0

Mutesi Jacqueline wari ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yatawe muri yombi na Polisi aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Uyu muyobozi wari ushinzwe irangamimerere yafasshwe ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2017,

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemereye IGIHE iby’aya makuru ndetse anavuga ko yamaze gushikirizwa Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Nibyo arafunzwe, akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.”

Yakomeje avuga ko Mutesi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Gusa amakuru agera ku IGIHE avuga ko muri uyu Murenge wa Gitega uyu Mutesi yakoragamo hari hamaze igihe kitari gito harimo ibibazo by’imikoranire itari myiza hagati y’abakozi, bikaba ari imwe mu mpamvu yatumye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Karangwa Johnson na Perezida w’Inama njyanama begura kubera kutuzuza inshingano zabo nk’uko bikwiye. Undi muyobozi weguye ni Uhagarariye Inama y’igihugu y’Abagore.

Turacyakurikirana inkuru kugira ngo tumenye ingano y’umutungo wacunzwe nabi …

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega Karangwa Johnson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza