00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umusaza w’imyaka 66 amaze imyaka 11 yishyuza inzu yemerewe kubakirwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Hakizimana Gérard utuye mu Mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali ababajwe no kuba yishyura ubukode bw’inzu buri kwezi kandi yaremerewe guhabwa icumbi mu 2010.

Uyu musaza w’imyaka 66 ubu aribana kuko abana be bamaze kubaka izabo ngo ndetse n’umugore we ntibakibana. Afite icyemezo cy’uko atishoboye yahawe n’Ubuyobozi w’Akagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega uri muri Nyarugenge; ubwo yahabarizwaga mu 2014.

Uretse kuba atagira inzu ye abamo, avuga ko afite n’uburwayi bukomeye ahora yivuza burimo umuvuduko w’amaraso, Asthme, prostate, umutima n’izindi nk’uko byemejwe n’abaganga.

Ibyo bituma kubona amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu no kugura imiti bimugora, agasaba ko yahabwa icumbi nibura agakomeza kwivuza ariko afite aho kuba.

Hakizimana yavuze ko ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga amashyirahamwe ya Nyabugogo ku wa 8 Gicurasi 2010 akakirwa n’uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hari n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; “yabwiye Umuyobozi w’Umujyi” kumushakira inzu.

Ati “Noneho ntegereza ko nabona inzu ndaheba”.

Yafashe umwanzuro wo kwandikira Akarere ka Nyarugenge ku wa 6 Ukuboza 2010 ntibwamusubiza. Nyuma y’iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi igaragaza ko yakiriwe, yabaye atuje.
Yabonye mu 2020 hageze nta cyizere ahabwa ku nzu yemerewe, yongera kwandikira akarere ku wa 16 Werurwe, ibaruwa irakirwa ariko ntiyasubizwa.

Yavuze ko nyuma y’aho yandikiye Umujyi wa Kigali asaba ko wamufasha ikibazo cye kigakemuka, ahuzwa n’inzego z’akarere ngo zimufashe ariko ntacyo byatanze.

Hakizimana yagaragaje ko adasobanukirwa impamvu inzego z’ibanze zitamwubakira iryo cumbi.

Ati “Barambajije bati ‘ese uwaguha inzu iyo ari yo yose hari ikibazo?’ Nanjye nti ‘icyo nshaka ni inzu gusa nta kindi.’ Kugeza magingo aya banze gukemura ikibazo.”

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Umutoni Gatsinzi Nadine, yabwiye IGIHE ko ikibazo cya Hakizimana atakizi.

Ku murongo wa telefoni yagize ati “Icyo kibazo ndumva ntarakibona, ubwo yazatugeraho tukareba icyo twamukorera. Ntabwo nkizi kereka niba kiri muri Nyarugenge.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko ikibazo cya Hakizimana akizi ariko ko ubusanzwe atabarizwa muri ako karere.

Ati “Ariko aho yaba atuye hose binagaragaye ko ari umuturage utishoboye ukwiriye guhabwa ubufasha n’ubuyobozi, hari gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye zitandukanye. Ibyo byarebwa muri uwo murongo. Ibyo nabyo kugira ngo bikorwe hari aho bihera.”

Ngo ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’akarere bwasabye Hakizimana kugaragaza aho atuye ndetse agasaba ubuyobozi bwaho icyemezo cy’uko atishoboye maze “agashyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa”.

Ibyo Hakizimana ntabikozwa! Avuga ko atazubakirwa kuko atishoboye ahubwo “agomba” kubakirwa bitewe n’uko yemerewe icumbi.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bwiteguye kumwubakira nagaragaza ibyo bumusaba.

Hakizimana Gérard yavuze ko adasobanukirwa impamvu inzego z’ibanze zitamwubakira icumbi yemerewe
Afite uburwayi ahora yivuza
Ibaruwa yandikiye Akarere ka Nyarugenge mu 2020
Ibaruwa yandikiye Umujyi wa Kigali mu 2020
Ibaruwa yandikiye Akarere ka Nyarugenge mu 2010
Ibisubizo yahawe na muganga wamusuzumye impyiko na prostate
Icyemezo cy'uko atishoboye yahawe mu 2014
Mu 2018 muganga yemeje ko afite umuvuduko w'amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .