Nyarugenge:Umunyerondo yatawe muri yombi akekwaho kwiba umukuru w’umudugudu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kanama 2016 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Umugabo wari usanzwe ukora akazi k’irondo mu Mudugudu wa Kokobe mu Kagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda yatawe muri yombi na polisi azira kwiba apfumuye inzu y’umuyobozi w’umudugudu atuyemo.

Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko uyu munyerondo yatawe muri yombi tariki ya 18 Nyakanga 2016 akekwaho kwiba umukuru w’umudugudu wa Kokobe witwa Murasangwe Ramazani ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro k’ibihumbi 500.

Murasangwe Ramazani yabwiye IGIHE ko yatunguwe cyane n’uburyo yibwe apfumuriwe inzu nyuma akaza gusanga byarakozwe n’umunyerondo utuye mu mudugudu ayobora.

Yagizer ati “ Icyo gihe nari naryamye ntinze nka saa saba z’ijoro kuko nari nabanje kuzenguruka ndeba uburyo umutekano wifashe mu mudugudu, nibwo naje gutaha naniwe cyane mpita ndyama nza kubyuka nsanga banyibye Televiziyo , lecteur na Radiyo n’indangururamajwi zayo n’amateremusi n’ibindi bikoresho byose byo mu nzu bikunze kuba biri mu ruganiriro.”

Akomeza avuga ko yahise atangira iperereza aza kujya ku muyobozi ushinzwe irondo muri aka Kagari ka Nyakabanda ya I aba ari we umubwira ko hari umunyerondo watashye amasaha yo gutaha ataragera.

Murasangwa akomeza avuga ko akimara kubwira ko hari umunyerondo watashye igihe kitageze ndetse akanamubwira izina rye yahise yigira inama yo kujya ku isoko ry’i Nyamirambo ahagurishirizwa ibintu byakoze kugira ngo arebe ko hari bimwe mu bikoresho bye yahabona.

Yagize ati “ Nahise ntangira kujya ahantu hose hagurishirizwa ibintu byakoze nkababaza niba nta televiziyo yakoze bafite igurishwa, ku buryo aribwo naje kureba ku ruhande mbona lecteur yanjye iri kugurishwa.”

Yakomeje avuga ko yahise abaza umusore yari ahasanze uwamuzaniye iyo lecteur , amubwiye izina yumva ni umunyerondo wo mu mudugudu we.

Uyu munyerondo baramufashe bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo.

Si uyu munyerondo gusa ushinjwe ubujura bwo gupfumura inzu kuko no muri Nyakanga uyu mwaka 2016, hari umunyerondo wo mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Munanira ya II wafatanywe ibikoresho byo mu nzu bivugwa ko yari yibye.

Aho bapfumuriye yahise ahasubiranya
Murasangwe avuga ko yibwe n'uwari umunyerondo
Urugo rwa Murasangwe Ramazani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza