00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umunyamakuru Ramesh Nkusi yatewe n’abajura bitwaje ibyuma

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Kanama 2021 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Ramesh Nkusi ukorera Radio na Tv10 yanizwe n’itsinda ry’abajura bitwaje imihoro n’ibyuma bamwambura telefone ye yo mu bwoko bwa Tecno ubwo yari agiye guparika imodoka imbere y’ibiro by’Akagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021, ni bwo uyu munyamakuru yahuye n’uruvagusenya ahura n’abajura ubwo yari amaze guparika imodoka ye haruguru y’iwe mu Gitega, bahita bamuniga bamushikuza telefone ye.

Bamwe mu batangabuhamya babwiye IGIHE ko abajura bibye bakananiga Ramesh Nkusi bari bitwaje ibyuma barimo no kunywa inzoga ikunze kwitwa ibuye.

Umwe yagize ati “Mbese hari ahagana saa Kumi n’ebyiri, kwa kundi abantu baba bari gushakisha uko bava mu muhanda mu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, ni bwo yahagaritse imodoka, muri ako kanya bahise bamuniga bamushikuza telefone ye.”

IGIHE yagerageje gushaka umunyamakuru Ramesh Nkusi ngo imubaze ibijyanye n’ayo makuru ariko nimero ye ntiyabasha gucamo cyane ko yari yaraye yibwe.

Abatangabuhamya babonye aba bajura bongeyeho ko bahise bambuka umuhanda utandukanya Umurenge wa Gitega n’uwa Rwezamenyo, bahita bahashikuriza telefone umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Gacyamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye IGIHE ko uyu munyamakuru n’ushinzwe Iterambere n’Imibereho y’Abaturage mu Kagari ka Gacyamo basagariwe n’abajura.

Ati “Bamushikuje telefone ari mu modoka, igisigaye ni ugukurikirana nawe agatanga ikirego kuri RIB, undi n’ushinzwe Iterambere n’Imibereho Myiza y’abaturage muri Gacyamo ariko we bamwibye ari gutaha mu Nyakabanda aho aba.”

Yongeyeho ko ubu bagiye gukora imikwabu myinshi yo kurwanya abajura n’abacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi na Mugo batuye muri uyu murenge ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubwo uyu munyamakuru polisi yamutabaraga igasanga amaze kwibwa yamugiriye inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo abo bajura bafatwe.

Umunyamakuru Ramesh yatewe n'abajura ubwo yari atashye amaze guparika imodoka ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .