Nyarugenge:Umukozi wo mu rugo yateje inkongi hitabazwa Polisi(Amafoto)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Kanama 2016 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Umukozi wo mu rugo utuye mu Mudugudu w’Intwari mu Kagari ka Kabasengerezi mu Murenge wa Muhima yateje inkongi mu buryo butunguranye hitabazwa polisi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2016, nibwo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 22 hafi y’akabari kitwa ’Micha’s’ mu murenge wa Muhima yatwitse imyanda yari amaze gukubura, umuyaga uhushye ufata igiti cy’inturusu cyari aho hafi gihita gitangira guteza inkongi.

Umuyobozi w’umutekano mu Mudugudu w’Intwari Butera Jean Bosco yabwiye IGIHE ko abaturage na polisi bafatanyije kuzimya uyu muriro utaragira icyo wangiza.

Yagize ati “Ubwo kiriya giti cyari gitangiye kugurumana umuriro ushaka gufata aka kabari, nkibibona nahise ntabaza abasore bagenzi banjye bakora mu igaraje riri hano imbere dutangira kuwuzimya dukoresheje umucanga n’amazi.”

Yakomeje avuga ko muri ako kanya polisi yahise ihagera bafatanya kuzimya iyi nkongi yari itangiye gushaka gufata izindi nyubako zegeranye n’urugo icyo giti giherereyemo.

Umuriro ukimara kuzima polisi yahise ijyana uwo mukozi wo mu rugo mu rwego rwo kugira ngo ikore iperereza ryimbitse kuri iyi nkongi yari ateje.

Nubwo uyu mukozi wo mu rugo yari agerageje gutwika umwanda, usanga muri buri Murenge w’Umujyi wa Kigali hagaragara amakoperative ashinzwe gutwara imyanda ndetse n’ubuyobozi bukaba budahwema buri gihe gukangurira abaturage gukorana na yo.

Umuriro wo hasi wakongeje igiti cyashoboraga guteza inkongi inzu byegeranye
Polisi n'abaturage bahagobotse bazimya iyi nkongi
Ahari imyanda uyu mukozi yatwikaga
Akabari kari hafi y'ahaberaga inkongo kashoboraga gufatwa
Polisi imaze kuhagera itangiye kuzimya iyi nkongi
Polisi yatabaye izanye imodoka zifasha mu kuzimya umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza