00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umugore yatwikishije mugenzi we amazi ashyushye amuziza ko abana babo barwanye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Kanama 2021 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yatwitse akoresheje amazi ashyushye umuturanyi we amuziza ko umwana we yakubise uwe.

Ahagana saa moya n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yatwitse mugenzi we amusukaho amazi ashyushye.

Amakuru avuga ko uwo mugore wakoze iryo bara, yabikoze nyuma yo gutaha umwana we akamubwira ko umwana w’umuturanyi we yamukubise.

Undi yahise agira umujinya ajya guteza ubwega ku muturanyi we birangira barwanye.

Abaturage bo muri aka gace kari munsi ya Mont Kigali, babwiye IGIHE ko uwo mugore wari uje guhorera umwana we, yahise yinjira mu nzu akazana isafuriya irimo amazi ashyushye akayamena kuri mugenzi we.

Mukayisenga Solange ati “ Yaratashye umwana aramubwira ngo umwana w’umuturanyi yankubise. Nibwo yaje baratongana ahita ajya kwambara ipantalo mu nzu asohokana isafuriya y’amazi ashyushye ahita ayimumenaho, maze yirukira mu nzu arikingirana.”

Uwitwa Kayumba Bernard, yavuze uyu mubyeyi wamenweho amazi yahiye umubiri wose.

Ati “Akimara kwikingirana abanyerondo n’abayobozi baje bamusaba gufungura bahita bamujyana ku Murenge gusa twe byadutunguye uburyo umuntu ashobora gufata amazi akuye ku mbabura, akayasuka kuri mugenzi we”.

Yongeyeho ko uyu mugore abanyerondo bahise bamujyana ku Murenge wa Nyakabanda mu gihe mugenzi yatwitse yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu.

Uyu mugore watwitswe yahise ajyanwa kwa muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .