Nyarugenge: Umugabo yapfiriye mu nzira agiye kwa muganga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Kamena 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Hakuzimana Innocent w’imyaka 42 wari utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yapfiriye mu nzira mu buryo butunguranye ubwo yari agiye kwa muganga.

Ahagana saa moya za mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, ni bwo uyu mugabo yapfiriye mu kayira kari mu Mudugudu wa Nyaburanga mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega hafi y’ahahoze gereza ya Nyarugenge.

Uyu mugabo bivugwa ko yari agiye kwivuriza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Akimara gushiramo umwuka, abo mu muryango we bahise bagera aho yaguye bemeza ko yari agiye CHUK kwivuza kuko yari amaze igihe arwaye.

Uwitwa Bizimana Faustin , umwe mu babonye nyakwigendera yagize ati “ Twe twashidutse gusa aguye hasi tumwegereye tubona yapfuye niko kugerageza guhamagara inzego z’umutekano. Abo mu muryango we batubwiye ko yari amaze iminsi arwaye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel na we yemeje iby’aya makuru.

Nubwo umuryango n’ubuyobozi badatangaza indwara nyakwigendera yari asanzwe arwaye, abaturage bamwe bavuga ko ashobora kuba yarwaraga igifu.

Umurambo wa Hakuzimana Innocent wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe hamenyekanye icyamwishe

Muri aka gace niho nyakwigendera yaguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza