Nyarugenge: Umugabo yagwiriwe n’ikirombe nyiracyo ahita atoroka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Kanama 2019 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Nsengiyumva Deus w’imyaka 44 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka giherereye mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo yapfuye mu gitondo cyo kuri Cyumweru taliki 04 Kamena 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo akimara kugwirwa n’iki kirombe, nyiracyo yahise atoroka.

Ati “Amaze kumva ko haguye umuntu yaratorotse kugeza n’ubu aracyashakishwa.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibishobora kubavutsa ubuzima bitewe no kutumvira amabwiriza y’ubucukuzi, anashishikariza ababikeneye kwaka ibyangombwa kugirango buzuze ibishobora kurinda umutekano w’abahacukura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza