Nyarugenge: Umubyeyi yataye uruhinja muri ruhurura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu Kagari ka Kabuguru ya I, Umurenge wa Rwezamenyo muri ruhurura itandukanye uyu murenge n’uwa Kimisagara mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2018.

Uyu murambo wabonywe uri muri ‘emballage’ ya kaki ariko kugeza ubu ntiharamenyekana uwabyaye akihekura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezameny, Mbabazi Stella, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye saa ine za mu gitondo, Polisi iratabara itangira iperereza.

Yagize ati “Twabimenye ahagana mu masaa ine uwabikoze ntabwo aramenyekana ariko umurambo Polisi yawujyanye.”

Yasabye ababyeyi guha uburenganzira umwana.

Abantu bashungereye kuri ruhurura yatoraguwemo uruhinja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza