00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umubyeyi ufite umwana warembeye mu nzu arasaba ubufasha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Umubyeyi wo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, aratabariza umwana we w’imyaka 15 witwa Umumararungu Simeon, urembeye mu rugo nyuma yo kumuvuza bikananirana.

Uyu mwana ufite impanga ye, nyina yabwiye TV1 ko abaganga bamubwiye ko afite uburwayi bw’ingingo bwamufashe igice cy’epfo bitewe n’uko amaguru ye yose yarwaye ’Paralysie’ aranabyimba.

Yemeza ko yamujyanye kumuvuza agera aho ubushobozi buramushirana kwa muganga bamubwira ko iyo ndwara ikomoka ku mirire mibi ahita amutahana kubera ko nta bushobozi bundi bwo gukomeza kumuvuza yari afite.

Yagize ati “Bambwiye ko ari imirire mibi yabiteye; nabanje mu mavuriro yigenga ndavuza muganga ageze aho arampakanira ngo mujyane mu bitaro, ngezeyo nabayeyo amezi abiri, ubwo ubushobozi bumaze kurangira ni bwo bansezereye kubera ko nari nabuze amafaranga yo gucisha umwana mu cyuma.”

Yongeyeho ko uyu mwana yaje kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa umuyobozi wacyo amusaba kumusubiza mu bitaro ariko kuko nta bushobozi aramutahana.

Uyu mubyeyi avuga ko abangamirwa n’uburyo yahawe icyemezo n’ubuyobozi bw’Akagari atuyemo cy’uko atishoboye kugira ngo abashe kubona uko avuza umwana we ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere bukanga kugisinyaho ngo atazajya agisabisha none bikaba biri kugira ingaruka ku mwana we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya iki kibazo cy’uyu mubyeyi bagiye kumushakira mituweli kugira ngo abone uko yavuza umwana we.

Ati “Uriya muturage ikibazo cye twakimenye, tugiye kumushakira mituweli avuze umwana we; ngo yabyaye impanga umwana umwe biza kurangira agize ikibazo ariko undi ni muzima, urumva ko ikibazo ari uburwayi kandi uburwayi gitifu ntiyabuhagarika.”

Yakomeje avuga ko icyo bagiye gukora ari ukumufasha kugira ngo abone mituweli kuko n’iy’umwaka ushize ngo ari bo bari bayimushakiye kugira ngo abone uko avuza umwana we.

Umwana w'imyaka 15 yarembeye mu rugo mu buryo bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .