00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Ruhurura ya Mpazi yatangiye gusanwa, izuzura itwaye hafi miliyari 8 Frw

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Kanama 2021 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwatangiye gusana ruhurura ya Mpazi, itandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gitega ndetse n’uwa Rwezamenyo yo mu Karereka Nyarugenge mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’ibiza bikunda gusenyera abaturage.

Iyi ruhurura ya Mpazi yubatswe hagamijwe guha inzira amazi yaturukaga ku misozi itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali uretswe ko muri iki gihe bimwe mu bice byayo byatangiye gusenyuka binasenya ziwe mu nzu ziyegereye n’ibiraro abantu bifashishaga bayambuka.

Bamwe mu baturage bayituriye babwiye IGIHE ko bafite impungenge z’uko imvura nitangira kugwa itararangiza gusanwa kuko izasenya inzu zabo.

Kabahiza Elie wo mu Murenge wa Gitega yagize ati “Byaradushimishije cyane kumva ko bagiye gutangira kuyisana ikibazo dufite ni uko babivuga bigaherera mu magambo.”

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire Dr. Merald Mpabwanamaguru, yabwiye Radio Rwanda ko imirimo yo gusana iyi ruhurura yatangiye aboneraho gusaba abayituriye kuzayifata neza.

Ati “Gahunda yo gusana iriya ruhurura ya Mpazi irahari ku buryo n’igice cyayo cyo hepfo imirimo yo kugisana yatangiye, twabanje kubaka ikiraro cy’umugezi wa Nyabugogo aho ariya mazi ava muri Mpazi azisuka. Iyo wubaka ruhurura uturuka hepfo uzamuka kuko iyo wubatse umanuka amazi aza ari menshi agasenya ibyo wubatse.”

Bieteganyijwe ibi bikorwa byo gusana ruhurura ya Mpazi bizarangira bitwaye milliyari 7.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ruhurura ya Mpazi, Umujyi wa Kigali unemeza ko ufite gahunda yo gukora indi miyoboro umunani y’amazi y’imvura hagamijwe kurinda abaturage ibiza.

Ruhurura ya Mpazi yatangiye gusanwa mu rwego rwo kuyobora neza amazi y'imvura atuma habaho ibiza bisenyera abaturage
Abaturiye Ruhurura ya Mpazi bafite ubwoba bw'uko imvura nigwa ari nyinshi iyi ruhurura itarubakwa izabasenyera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .