Nyarugenge: Polisi yafashe umusore washakaga kwinjiza urumogi muri gereza ya Mageragere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Polisi mu Karere ka Nyarugenge ifatanyije n’abacungagereza bakorera muri gereza ya Mageragere, ku itariki ya 6 Nyakanga yafashe umusore w’imyaka 23 akekwaho kugerageza kwinjiza muri iyo gereza ikiro kimwe n’inusu cy’urumogi yari yagihishe mu nkweto ubwo yari agiye gusura umugororwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu, yabisobanuye avuga ko uyu mugabo yari yadodeye uru rumogi mu nkweto.

Ati “Yaje gusura, azana inkweto yazidodeyemo uru rumogi, nibwo abari bari kuganira yashatse kugurana inkweto n’umugororwa ngo asubire muri gereza yambaye izo yadodeyemo urumogi, ariko kuko abacungagereza bahora bari maso, babonye ko muri izo nkweto hashobora kuba harimo ibintu bitemewe, barazimwaka bazisatuye basanga yadodeyemo urumogi, bahita bahamagara Polisi ya Mageragere iramufata umushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bumukorere dosiye.”

SSP Hitayezu yavuze ko abantu baba bashaka kwinjiza ibitemewe muri za gereza ko bitazabakundira, kuko uko umuntu ugiye gusura ufungiye muri gereza abanza agasakwa, kandi ko n’umugororwa umaze gusurwa mbere y’uko asubira muri gereza nawe asakwa.

Yavuze kandi ko n’ubwo bidakunze kugaragara cyane, hari ubwo abaje gusura bashaka kugusha abagororwa mu bindi byaha babazanira ibintu bitemewe muri gereza nk’inzoga, ariko ko abacungagereza bahora bakangurira abagororwa kubuza abo mu miryango yabo kubizana kuko bitemewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza