00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Mu mwaka umwe, abangavu 859 batewe inda imburagihe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Kanama 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Abana b’abakobwa 859 bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyarugenge batewe inda imburagihe mu mezi 12 ashize.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 202, ubwo inzego z’abagore zo muri aka Karere ka Nyarugenge zareberaga hamwe umusaruro gahunda y’Urubohero imaze umwaka itangijwe muri aka gace irimo gutanga.

Umurenge wa Kanyinya uza ku isonga mu kugira abana benshi batewe inda, aho ufite abana 118 uwa Kimisagara ukagira 101 mu gihe uwa Mageragere wo urimo 109.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwagaragaje ko gahunda y’Urubohero yatanze umusaruro mu buryo bufatika bitewe n’uko mu bakobwa 10517 bamaze kuyitabira mu mezi 10 itangijwe, babiri gusa aribo bamaze guterwa inda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge ,Ngabonziza Emmy, yabwiye IGIHE ko bashyizeho urubohero nyuma yo kubona ko igihugu cyugarijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’isambanywa rikorerwa abana bato.

Yagize ati “Urubohero rugamije gufasha umwana w’umukobwa kugira intego zihamye no kwishakamo ibisubizo kandi yiteguye kumva no kumvira inama ahabwa akazikurikiza akanaba afite icyerekezo cy’ejo hazaza, twe twabifashe nk’intego z’uru rubohero kuko usanga iyo umwana w’umukobwa atabashije kugira intego zihamye iteka ahura n’ibibazo bitandukanye ubwe atabasha kwishakira ibisubizo mu gihe iyo umuteguye hakiri kare uba wizeye neza ko azagira umumaro akiri muto akanashinga urugo.”

Yongeyeho kubaka ubushobozi bw’umwana w’umukobwa akiri muto bizatuma atangira kwishakamo ibisubizo akiri muto bityo bikamufasha kwirinda ibishuko ahura nabyo.

Umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta, Duhamic Adri, Harushyabana Bernard, yavuze ko urubuhero rumaze gutanga umusaruro ufatika mu bana b’abakobwa bo mu Karere ka Nyarugenge.

Yagize ati “ Iyo turebye tubona ko hari impinduka kuko tubona hari imyitwarire igenda ihinduka mu bana b’abakobwa, ihohoterwa ryaragabanutse no gukoresha ibiyobyabwenge byaragabanutse, abana b’abakobwa batigaga twabasubije mu mashuri ariko twakoranye inama n’ubuyobozi kugira ngo badufashe mu byo twe tutabasha gutanga ndetse no kugera ku mubare ureze uwo dufite ubu.”

Ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Muhima, Uwimana Béatrice, yemeza ko Urubohero rwaje ari igisubizo ku rubyiruko cyane cyane rw’abakobwa.

Ati “Urubohero rwahozeho na mbere ariko ubu ni urubohero ruvuguruye kuko hari ibyo umwana w’umukobwa avanamo birimo ibijyanye n’ubuzima bw’inyororokere cyangwa se ibijyanye n’ubuzima bwe akanavugiramo ibyo atinya kuvugana n’ababyeyi birimo n’ihohoterwa aba yakorewe.”

Byitezwe ko iyi gahunda izafasha gukumira bimwe mu bibazo abana b’abakobwa bajyaga bahura nabyo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Akarere ka Nyarugenge kamaze igihe mu bukangurambaga bugamije gukumira inda ziterwa abangavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .