Kwamamaza

Nyarugenge:Inzu y’umuturage yakongotse(Amafoto)

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 17:07' na Thamimu Hakizimana


Inzu ya Gasore Célestin iherereye mu Mudugudu w’Akabugenewe mu Kagari Kinyange mu Murenge wa Gitega yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa Cyenda z’amanywa irakongoka.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2016, ni bwo iyi nzu yakodeshwagwa na Uzabumwana Faradji yafashwe n’inkongi y’umuriro .

Uzabumwana Faradji wari umaze umwaka akodesha iyi nzu yabwiye IGIHE ko na we atazi neza icyayiteye kuko yahamagawe abwirwa ko inzu ye irimo gushya.

Yagize ati “Rwose njye sinzi icyateye iyi nkongi kuko nari ku kazi numva barampamagaye bambwira ko irimo gushya mpita nza.”

Yakomeje avuga ko bintu bye byahiriyemuri iyi nzu bifite agaciro kari hagati ya miliyoni eshatu n’eshatu kuko harimo televiziyo ya Flat,igitanda na matela eshanu,intebe zifite agaciro k’ibihumbi 500 n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Umugore wa Uzabumwana Faradji we avuga ko acyeka ko iyi nkongi yatewe n’umuriro.

Yagize ati “ Yatewe n’umuriro kuko njye n’abana n’umukozi twashidutse icyumba cy’epfo gitangiye gushya duhita dutabaza abaturage batangira kuyizimya."

Nyuma y’iminota 30 iyi nyubako itangiye gushya polisi yahise itabara uretse ko byayigoye kugeza imipira y’amazi aho iyi nzu yubatse bitewe n’agace iherereyemo kari mu bucucike.

Bivugwa ko iyi nzu nta bwishingizi yari ifite.Uzabumwana yasabye ubuyobozi kumufasha kugira ngo we n’umuryango we babone aho kurambika umusaya.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved