Nyarugenge: Imodoka yabuze feri igonga izindi eshatu n’amatara yo ku muhanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Kamena 2019 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga mu Mujyi wa Kigali rwagati imanuka ahitwa Sopetrade, yabuze feri bituma igonga izindi eshatu, amatara yo ku muhanda na moto yari itwaye umugenzi.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa 9:20’ za mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2019.

Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ihamya ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyo Coaster yabuze feri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye IGIHE ko umugenzi wari kuri moto ari we wakomeretse.

Yagizeati “ Ni Coaster yavaga mu Mujyi yerekeza sopetrade ibura feri igonga imodoka zari imbere yayo eshatu na moto ariko umumotari ntacyo yabaye umugenzi niwe wakomeretse bahita bamujyana kwa muganga.”

Yongeyeho ko iyi Coaster yanagonze amapoto y’amatara atatu ubwo umushoferi wayo yarwanaga nayo kugira ngo ihagarare.

Yakomeje ashishikariza abatwara ibinyabiziga kujya babigenzura mbere yo guhaguruka. Gusa ngo iki kinyabiziga cyakoze impanuka cyari cyujuje ibyangombwa byose gisabwa.

Coaster yabuze feri igonga izindi modoka
Coaster nayo yangiritse cyane nyuma yo kugonga izindi modoka, amatara yo ku muhanda na moto
Imodoka yangijwe na Coaster nyuma yo kuyigonga
Yagonze n'amatara yo ku muhanda atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza