00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu byobo yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge bafatanyije n’abarokotse Jenoside bashyinguye mu cyubahiro imibiri 86 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakajugunywa mu byobo bitandukanye biherereye muri aka karere.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2021, ni bwo iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Muri iyi mibiri 86, irimo 78 yakuwe mu Murenge wa Rwezamenyo ahitwa kuri Union Bar, ine ikurwa mu Murenge wa Muhima mu gihe mu Murenge wa Kanyinya havuye imibiri ibiri, uwa Mageragere n’uwa Nyarugenge hakurwa umwe umwe.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babwiye IGIHE ko bari bahangayikishijwe cyane n’uko batari bakabonye imibiri y’ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro.

Ati “Yari igisekeramwanzi, ni we bahereyeho bica. Ni ibintu bibabaje cyane ariko natwe kuba tumushyinguye hano mu rwibutso biradushimishije cyane kuko biramuhesha icyubahiro.”

Umupfasoni Anitha warokokeye Jenoside mu Murenge wa Rwezamenyo na we yavuze ko yishimiye ko yashyinguye abe mu cyubahiro, aboneraho gusaba abafite amakuru y’ahakiri ibyobo byajugunywemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga.

Ati “Twabyishimiye cyane kuba tumaze gushyingura abacu mu cyubahiro kuko twari tumaze igihe kirekire turi mu gihirahiro tutazi aho imibiri y’abacu iri. Kuba tubashyinguye biratunejeje.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, bikomeze no gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umubiri w'umwana w'imyaka ine wishwe muri Jenoside ni umwe mu yashyinguwe kuri uyu wa Kane
Imibiri yashyinguwe yakuwe mu byobo bitandukanye mu karere ka Nyarugenge
Hanashyinguwe umubiri w'umwana wishwe afite imyaka ine
Mukarurangwa Immaculée yavuze ko yishimiye kuba umwana wabo wishwe muri Jenoside ashyinguwe mu cyubahiro
Ni Umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Ubwo uyu mukecuru yajyaga gusezera imibiri y'abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .