Nyarugenge: Hôtel des Mille Collines yagabiye inka eshatu abarokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Hôtel des Mille Collines, bwashyikirije inka eshatu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batishoboye bo mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge.

Izi nka zahawe abo mu Murenge wa Mageragere mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Hôtel des Mille Collines yatanze izi nka eshatu zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1.5Frw. Babiri mu bahawe izi nka baturuka mu Kagari ka Nyarurenzi naho undi ni uwo mu Kagari ka Nyarufunzo twose two mu Murenge wa Mageragere.

Umuyobozi Mukuru wa Hôtel des Mille Collines, Kangwage Claire, yavuze ko bashatse kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka.

Yagize ati “Twifuje gufatanya n’abandi Banyarwanda gushyigikira gahunda ya Girinka, muzi ko yazanywe n’Umukuru w’Igihugu, ariko nanone ni mu rwego rwo kugira ngo twifatanye n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi dufasha abayirokotse kwiyubaka”.

Abahawe inka bashimiye Hôtel des Mille Collines, bavuga ko imibereho yabo igiye guhinduka myiza kurushaho.

Umwe mu bahawe inka yagize ati “Iyi nka izahindura imibereho yanjye, nsanzwe mfite imirima ndahinga, ariko biba ari ikibazo kubona ifumbire ntabwo biba byoroshye. Ikindi ubu nzajya nywa amata nkamire abana banjye n’abaturanyi”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungokamere mu Karere ka Nyarugenge, Shumbusho Uwimana Jean d’Amour, yashimye ubuyobozi bwa Hôtel des Mille Collines bwatekereje kugoboka abaturage bo muri uyu murenge by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Yavuze ko izi nka iyi Hôtel yahaye abaturage bo muri Nyarugenge zije kunganira gahunda ya Girinka iba isanzwe iri no mu mihigo y’akarere.

Yagize ati “Iyo tubonye abafatanyabikorwa baza gutera inkunga gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uyu mwaka twari dufite umuhigo wo gutanga inka ku miryango 150 muri izo zose usanga hafi kimwe cya kabiri ari izatanzwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo na Hôtel des Mille Collines.”

Hôtel des Mille Collines imaze imyaka isaga 45 ikorera mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali ibikorwa byo kwakira abantu, buri mwaka yifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa Hôtel des Mille Collines, Kangwage Claire yavuze ko bifuje gushyigikira gahunda ya girinka yatangijwe na Perezida Kagame
Umuyobozi Mukuru wa Hôtel des Mille Collines, Kangwage Claire ashyikiriza inka umuturage wo mu Murenge wa Mageragere
Abahawe inka na Hotel des Mille Collines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza