00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Hatangijwe igikorwa cyo gukusanya udupfukamunwa twakoreshejwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangije igikorwa cyo gukura udupfukamunwa twakoreshejwe mu ngo, hagamijwe kwirinda ko twagira uruhare mu kwangiza ibidukikije no guteza ibindi bibazo by’ubuzima.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Kimisagara mu mpera z’icyumweru gishize. Abajyanama b’ubuzima ni bo bakigiramo uruhare aho bazenguruka mu ngo bagasiga amasashe yabugenewe dushyirwamo, bakazasubira inyuma bayakusanya.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, Nyagahinga Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa kigamije gukura udupfukamunwa twambawe mu ngo nyuma yo kugaragara ko turi mu biri guteza umwanda n’akajagari mu ngo z’abaturage.

Ati "Murabizi tumaze igihe mu rugamba rwo kurwanya covid-19, twaravuze tuti ‘ ko abantu bambara udupfukamunwa utwakoreshejwe tujya he?’ Ni muri urwo rwego twahisemo kujya kudukura mu ngo mu kurengera ubuzima bw’abaturage."

Yongeyeho iki gikorwa kizamara icyumweru ndetse udupfukamunwa twose tuzajya tujyanwa ku bigo Nderabuzima abakozi ba koperative COPED ikusanya imyanda nabo bakazajya aba ari ho baza kudukura.

Uwagarariye koperative COPED, Buregeya Paulin, we yavuze ko bahawe izi nshingano na REMA na Minisiteri y’Ubuzima.

Ati "Hagamijwe kutujyana kudutwika mu kurengera ubuzima kuko hari n’abantu batari umwe cyangwa babiri bashobora kudusanga mu rugo twandagaye bakaba bashaka kutwambara. Abo barimo nk’abana cyangwa abafite uburwayi bwo mu mutwe, ugasanga ukambaye gashobora kumutera indwara atari azi ko irimo."

Yongeyehe ko nubwo batangiriye muri Kimisagara iki gikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge.

Umuturage witwa Muhire Augustin, yavuze ko bishimiye iki gikorwa cyo kubakurira udupfukamunwa mu ngo kubera ko twari twaratangiye kuhateza imyanda.

Ati "Ni byiza kuko twatezaga umwanda mu rugo, ikindi kandi hari n’abatuvangaga n’indi myanda ibora abaza gutwara ibishingwe bikabasa kubanza kutuvangura n’iyi myanda bikabatwara umwanya."

Yongeyeho ko kuba hatangijwe igikorwa cyo gushishikariza abaturage kutajugunya udupfukamunwa aho babonye hose no kudukura mu ngo ari byiza kubera ko hari ingo wasanga zuzuyemo udupfukamunwa twakoreshejwe.

Udupfukamunwa twakoreshejwe turi gukurwa mu ngo hirindwa ko twagira ibibazo duteza
Abajyanama b'ubuzima ni bo bagira uruhare mu gukusanya udupfukamunwa twambawe
Udupfukamunwa twambawe dushyirwa mu masashe yabugenewe tukajyanwa ku bigo nderabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .