Nyarugenge: Hari kubakwa ubwiherero rusange ahahurira abantu benshi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Kutagira ubwiherero rusange buhagije bikunda kugarukwaho nk’ikibazo kiri mu bigora abakorera ingendo mu Mujyi wa Kigali rwagati barimo abasura imiryango, abashaka serivisi z’ubuvuzi n’abahakorera ibikorwa by’ubushabitsi bitewe no kubura aho bihina mu gihe bakubwe.

Mu gushaka umuti urambye w’ikibazo, Akarere ka Nyarugenge kari mu mushinga wo kubaka ubwiherero ahantu hahurira abantu benshi ndetse no kuri sitasiyo za lisansi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yatangarije IGIHE ko ku ikubitiro hari kubakwa ubwiherero bune mu mushinga mugari wo kubukwirakwiza hose.

Yagize ati “Twabitekereje kugira ngo turusheho kwita ku mibereho y’abaturage bacu kuko wasangaga abaje mu ngendo cyangwa se bavuye mu mujyi bagiye Nyabugogo bashaka gukemura akabazo kabagwiririye bikagorana.”

Yakomeje avuga ko bizanafasha kurwanya umwanda waterwaga n’abikinga ku biti bakihagarika.

Ubwiherero rusange buri kubakwa mu Karere ka Nyarugenge burimo ubwo kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, Nyabugogo, Gakinjiro n’imbere y’Ibitaro bya CHUK ndetse imirimo irarimbanyije. Buri bwiherero bufite agaciro ka miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bizimungu Samuel utuye mu Murenge wa Nyakabanda yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko kizorohereza abaturage benshi.

Yagize ati “Twabyakiriye neza cyane kuko kubona ubwiherero mu Mujyi wa Kigali byari ikibazo, hari n’abo wasangaga bajya kubutira muri resitora n’utubari, rimwe na rimwe bakiherera ahantu birwanaho.”

Yongeyeho ko hakwiye no kujyaho uburyo bwo korohereza abadafite amafaranga kugira ngo nabo bajye bakoresha ubwiherero rusange.

Akarere ka Nyarugenge kateganyije ko mu gihe kizaza nibura muri buri metero 500 hazashyirwa ubwiherero rusange kugira ngo ikibazo cy’abihagarika mu nzira gikemuke burundu.

Muri Nyarugenge habarizwa ubwiherero rusange bumwe hafi ya Rond-point iri rwagati mu Mujyi, bituma mu batabwegereye hari abikinga ku bipangu no ku biti bigateza umwanda.

Imibare yashyizwe hanze n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko ku Isi habarurwa abantu batagira ubwiherero bwujuje ibisabwa mu ngo zabo barenga miliyari 4,5 naho abasaga miliyoni 862 bituma ku gasozi.

Ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu 2015, ryagaragaje ko 83,4% by’Abanyarwanda bakoresha bakanatizanya ubwiherero bwujuje ibyangombwa. Icyo gihe abanyamujyi bitumaga ku gasozi bitewe no kutagira ubwiherero bari 1% mu gihe mu cyaro bari 3%.

Mu mpera za 2016, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’indwara zakirwa kwa muganga zituruka ku isuku nke. Izo zirimo impiswi, inzoka zo mu nda, igituntu, indwara zo mu kanwa, iz’uruhu na malariya.

Indi nkuru wasoma: Gutunga ubwiherero mu Banyarwanda bihagaze bite?

Hari kubakwa ubwiherero rusange ahahurira abantu benshi mu Karere ka Nyarugenge
Ubwiherero rusange buri kubakwa kuri Tapis Rouge i Nyamirambo
Kubaka ubwiherero rusange bizakemura ikibazo cy'abikinga ku biti no ku bipangu bihagarika
Imibare igaragaza uko gutunga ubwiherero mu Banyarwanda bihagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza