00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Camera z’umutekano muri Down Town zabaye baringa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, bwasanze Camera zishinzwe kugenzura umutekano mu nyubako ya Down Town zigera kuri 47 zidakora.

Ibi byagaragaye ubwo ubuyobozi bw’uyu Murenge bwagenzuraga ko Camera zishinzwe umutekano ziri mu nyubako nini ziherereye mu mujyi rwagati zikora neza, kugira ngo zijye zikoreshwa mu kugenzura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ubu bugenzuzi bwakorewe mu nyubako y’isoko rya Nyarugenge, mu nyubako ya T2000 ndetse no mu nyubako ya Down Town.

Ubuyobozi bwasanze Camera zo mu Isoko ryo mu Mujyi wa Kigali n’izo muri T2000 zikora neza mu gihe izigera kuri 47 zo muri Down Town zidakora.

Ubuyobozi bwasabye abashinzwe kugenzura izi Camera ko bazishyira n’ahandi zitari kugira ngo zijye zibagaragariza abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bwahaye ubuyobozi bwa Down Town iminsi itatu yo kuba bukemuye iki kibazo.

Abacuruzi bakorera Down Town babwiye IGIHE ko babangamiwe n’uko zimwe muri Camera zo muri iyi nyubako zidakora kuko zituma bibwa ibintu byabo ntibamenye ababitwaye.

Mugabo Eric yagize ati “Ni ibintu bibabaje kubona inyubako nk’iyi nini gutya camera ziyirimo zidakora. Twe mbere twari tuzi ko zikora ariko nyuma y’uko hari ubwo biba umuntu ikintu akabura aho cyarengeye, ni bwo twatangiye gukeka ko zidakora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko bakoze ubu bugenzuzi kugira ngo bashishikarize abakorera mu nyubako nini kwifashisha camera mu bugenzuzi bw’abica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “ Ni ubukangurambaga bwo guhangana na Covid-19 ni na yo mpamvu twabyukiye mu nyubako nini kugira ngo turebe uko twajya inama na ba nyiri izo nyubako. Turagira ngo camera zijye zidufasha gukora ubukangurambaga, noneho umuntu uzigenzura abashe kuba yareba aho abantu bo muri iyo nyubako bicaye ari benshi cyangwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, akaba yabibabwira kugira ngo turusheho kurwanya icyo cyorezo.”

Yongeyeho ko basabye ubuyobozi bwa Down Town gukemura iki kibazo vuba.

Camera zo muri Down Town ntizikora
Inyubako ya Down Town ibamo camera 47 zidakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .