Kwamamaza

Nyarugenge:Basabwe kudapfusha ubusa amahirwe bahawe na Perezida Kagame

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 10:41' na Ezechiel Mbananabo na Deus Ntakirutimana


Mbere ya 1994 abagore bari barasigajwe inyuma aho wasanganga nta burenganzira bungana n’ubw’abagabo bafite ku mutungo,abageraga mu nzego z’ubuyobozi wasangaga ari mbarwa, abana b’abakobwa ntibahabwaga amahirwe angana n’ay’abahungu mu kwiga, abagore bakorerwaga ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi nkuko inzego zitandukanye zidasiba ku bigaragaza.

Kuri ubu abagore bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo ku mutungo w’urugo, ubwo kwiga ,bagenerwa imyanya ingana na 30% mu nzego zifatirwamo ibyemezo, bahawe rugari mu kugera kuri serivisi z’imari n’ibindi.

Umunyamabanga w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, Umuhozawase Lilianne kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga yagarutse ku mahirwe abagore bahawe abasaba kutayapfusha ubusa ahubwo bakayakoresha mu kwiteza imbere.

Hari mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge, yanabereye no mu yindi mirenge irimo uwa Gitega aharahiye n’abanyamuryango bashya icyenda na barindwi muri Rwezamenyo.

Yagize ati “Ubu abagore bariga, babasha gukorana n’ibigo by’imari, bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo, baranacuruza mu gihe mbere ya 1994 nta mugore wacuruzaga atabanje gusaba uburenganzira umugabo.”

Yasabye abagore gushimira Perezida Paul Kagame wahaye abagore agaciro bakaba barabashije kwiteza imbere, anabasaba gukomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe bahawe.

Abagore ku Gitega batangiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe

Urugaga rw’abagore bashingiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gitega nyuma yo kubona bagenzi babo babayeho nabi, bafashije abagore batishoboye kwibumbira mu bimina, ndetse no kuva mu muhanda bakora ubucuruzi butabakururira ibyago.

Bamwe mu bo bafashije bageze kuri 600, ndetse harimo ikimina cyakusanyije amafaranga ubu kimaze kugira asaga miliyoni esheshatu.

Abandi bafashwa kuvanwa mu bucuruzi butemewe bukorerwa mu muhanda. Ibyo bikorwa byose babigiriwemo inama biciye mu mugoroba w’ababyeyi nk’amwe mu mahirwe yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’urwo rugaga Mukantwari Antoinnette mu Nteko rusange y’urugaga rw’abagore bashingiye ku muryango FPR Inkotanyi yabaye Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016, yavuze ko bageze kuri byinshi ariko hari n’ibindi bagiteganya, birimo gukomeza gukangurira abagore kuva mu bucuruzi butemewe, babafasha kujya mu masoko yemewe, nyuma yo kubaha inama z’uko banoza ubwo bucuruzi.

Yagize ati “Twafashije abagore kubinjiza mu bimina byo kwiteza imbere no gukorana n’ibigo by’imari iciriritse nka Sacco, kandi tuzakomeza kubibashishikariza, kuko iyo umugore yateye imbere ari inyungu nyinshi ku gihugu, kuko umusaruro we ugera kuri benshi.

Mukamurenzi Jeannette ni umwe mu bashima leta iyobowe na FPR Inkotanyi kuko yamufashije kwiga, biciye mu kumwishyurira amashuri abanza n’ayisumbuye, ashinga sosiyete iranga abakozi bo mu rugo yise MJ Entreprise, kuri ubu ifasha umuryango we.

Abagore bo muri uwo murenge barasabwa gukora cyane bagamije guteza imbere igihugu, kuko mbere bashoboraga kugaragarizamo ibyo bagezeho bafatanyije n’abagabo, ariko ubu bakaba basabwa kugaragaza ibyo bakoze nk’abagore bahawe agaciro n’ijambo ngo bateze imbere igihugu.

Abagore basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bafite
Abitabiriye biyemeje kugera kuri byinshi muri uyu mwaka
Abanyamuryango bashya barindwi bararahiye
Umunyamabanga w'urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR mu Karere ka Nyarugenge, Umuhozawase Liliane
Umuyobozi w'urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR mu murenge wa Rwezamenyo, Turayishima Flora
Abana mu Murenge wa Gitega bakina umukino ugaragaza ibyiza FPR yagezeho
Abayobozi n'abandi batandukanye mu Nteko rusange
Mukamurenzi yiteje imbere aranga abakozi bo mu rugo nyuma yo kubahugura

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved