Nyarugenge: Abayobozi batunguwe n’ingo zikirangwamo nyakatsi yo ku buriri

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Nubwo hirya no hino mu gihugu inzu za nyakatsi zabaye amateka, nyakatsi yo ku buriri yo iracyagaragara mu ngo za bamwe mu baturage barimo n’abo mu Mujyi wa Kigali mu mirenge imwe n’imwe.

Urugero rwa hafi ni mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, aho uburyamo bw’imwe mu miryango yo mu Midugudu ya Karama, Kadobogo, Gakoni na Ruhondo mu Kagari ka Nyabugogo.

Aha hari abavuga ko barambika ibikarito hasi, mu gihe abandi bavuga ko barara ku byatsi bageretseho amababi y’ibiti kuko nta bushobozi bafite bwo kugura matela zo kuryamira.

Umwe muri abo baturage Ntabanganyimana Venantie w’imyaka 37, yabwiye IGIHE ko abagize umuryango we uko ari batandatu barara ku bikarito.

Ati “Tujya Nyabugogo tukagura ibikarito tukabikata hanyuma akaba aribyo turara dukumbagaraho hasi kubera ubukene. Njye n’umugabo dufite ibikarito turaraho, abana bacu bane na bo bakagira ibyabo”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoni, Mukarwego Valentine, asobanura ko ikibazo cya nyakatsi yo ku buriri gihari ariko giterwa nuko hari abantu bajya kuhatura ari abapagasi, baturutse mu bice by’icyaro noneho bakaba badafite matela zo kuryamaho.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo Pasiteri Ntavuka Osee, uba mu Bwongereza yatangaga matela 30 ku batishoboye bo mu Murenge wa Kigali bararaga kuri nyakatsi, abayobozi batandukanye bagaragaje ko batunguwe no kuba hari abaturage bakirara kuri nyakatsi.

Uwitonze Joselyne, ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Nyabugogo yavuze ko atunguwe no kumva ko hari abantu bakirara ku bikarito no ku byatsi.

Ati “Birantunguye cyane ntabwo twari tuzi ko hari abantu bakirara ku bikarito no ku byatsi. Tugiye kugenda urugo ku rundi turebe ko hari abantu barara ahantu hatameze neza tubakorere ubuvugizi mu bafatanyabikorwa.”

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kigali, Hakizimana Vincent, yavuze ko ikibazo cya nyakatsi yo ku buriri kizwi, ariko kukirwanya ari uguhozaho kuko n’abagifite badatobora ngo babivuge.

Ati “Umuntu akumva ko kuvuga ko aryama ku bikarito ari igisebo agaceceka, ariko dusaba abayobozi b’imidugudu kwegera abaturage bakamenya amakuru yihariye y’ubuzima babayemo.”

Yarakomeje agira ati “Ni igisebo kinakomeye cyane mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge, biteye n’ipfunwe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye gukora igenzura bakareba abantu baba baryama kuri nyakatsi, hanyuma bakabakorera ubuvugizi mu bafatanyabikorwa b’Umurenge bakabasha kubona matela zo kuryamaho.

Uwitonze Joselyne, ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Nyabugogo yavuze ko atunguwe no kumva ko hari abantu bakirara ku bikarito no ku byatsi
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kigali, Hakizimana Vincent, yavuze ko biteye ipfunwe kumva ko hari abanyamujyi barara kuri nyakatsi
Pasiteri Osee Ntavuka aha umwe mu baturage bararaga kuri nyakatsi matela


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza