Nyarugenge: Abanyeshuri batishoboye barenga 3000 bahawe ibikoresho by’ishuri bya miliyoni 54 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2018 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 3113 bo mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Nyarugenge, bahawe ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, amakaramu, ibikoresho by’isuku abakobwa bifashisha bari mu mihango n’ibindi byose bifite agaciro ka miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikoresho byatanzwe kuri uyu wa Gatatu no kuwa Kane n’umushinga DREAMS ushyirwa mu bikorwa na Duhamic Adri mu Karere ka Nyarugenge, mu mirenge ya Gitega, Muhima, Nyamirambo, Rwezamenyo, Kimisagara na Kanyinya.

Uyu mushinga ugamije gufasha abana b’abakobwa bahuye n’ibibazo barimo ababyaye imburagihe, abataye ishuri n’abandi bafite ibibazo bibugarije. Abahawe ibikoresho ni abari barataye ishuri kubera impamvu zitandukanye cyangwa se abigaga nabi bashobora no guta ishuri.

Umuhuzabikorwa w’umushinga DREAMS, ubarizwa mu mutaka wa USAID Twiyubake, Bernard Harushyabana, avuga ko iki gikorwa kigamije gushyigikira ababyeyi kugira ngo abana bashobore kuba baguma mu ishuri.

Avuga ko batanze ibikoresho ku bana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye biga mu byiciro bitandukanye by’amashuri, aho bahawe amakaye mato n’amanini, ayo gushushanyaho, ayo kunoza inyandiko, amakaramu, amakaramu y’ibiti, utwo gusibisha, uducamurongo, agakapu ko kubitwaramo hakongerwamo na Cotex.

Ibi byunganira inyigisho zo kwigisha abakobwa kugira ubuzima bufite intego birinda ibishuko n’ibindi byorezo byose bikunze kubibasira.

Harushyabana yasabye abahawe ibikoresho kubyaza umusaruro aya mahirwe bikazabarinda guta ishuri kandi bikababera umusingi wo kubakiraho ubuzima bufite intego.

Ati“Turabasaba ko ibi bikoresho babifata neza bakabikoresha neza bikazabarinda guta ishuri cyane cyane abavagamo kubera ko babuze ibikoresho by’ishuri”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney, yashimiye ubufatanye aka karere gafitanye n’uyu mushinga by’umwihariko ku bufasha utanga ku bana b’abakobwa batishoboye.

Ati “Dufite imiryango ikennye usanga kubona amakaye n’ibindi byose rimwe na rimwe bibagora, ubu rero badutuye umutwaro munini kuko bahaye abana barenga 3000 ibikoresho by’ibanze bizabafasha mu ishuri.”

Amashimwe ku bahawe ibikoresho

Niyonkuru Gentille wiga mu mwaka wa Kane, mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (HEG), kuri GS Kabusunzu, avuga ko yagorwaga no kubona ibikoresho by’ishuri ariko kuba abibonye bizamufasha gutsinda neza kurushaho.

Ati “Nabyishimiye kuba bamfashije nzabifata neza kandi nzaharanira gutsinda, ibyo nahawe ntabwo nzabipfusha ubusa. Kubona ibikoresho byangoraga ariko kuko bamfashije byakemutse”.

Uwizeyimana Cécile, umubyeyi wo mu Murenge wa Gitega ufite abana babiri bafashwa na DREAMS, yavuze ko ibikoresho abana be bahawe byiyongera ku bundi bufasha bahabwa bwatumye bakunda ishuri bakiga nta kibazo.

Ati “Mu bushobozi nari mfite hari ibyo ntashoboraga kubaha ariko bamfasha kubibona. Ntabwo nashoboraga kubona ibikoresho byabo kubera ubushobozi buke kuko narazunguzaga ariko baciye abazunguzayi mu muhanda sinabashaga kubibona”.

Mu Karere ka Nyarugenge DREAMS ifite abagenerwabikorwa 6133, bafashwa mu burezi, ubujyanama, amasomo ku buzima bw’imyororokere. Abagera kuri 300 barihirwa amashuri y’imyuga bagahabwa n’ibindi nkenerwa. Nibasoza bazahabwa ibikoresho byo gutangira kwikorera.

Harushyabana aha umukobwa ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku
Ibikoresho byatanzwe byose bifite agaciro ka miliyoni 54 Frw
Abanyeshuri barenga 3000 bo mu byiciro bitandukanye bahawe ibikoresho
Uwizeyimana Cécile avuga ko DREAMS imugobotse kuko atari buzabone ibikoresho by'ishuri by'abana
Umuhuzabikorwa w’umushinga DREAMS, Harushyabana yasabye abana kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza