00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abanyerondo biyemeje guhindura imyitwarire irimo ubusinzi bwahindanyaga isura yabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Abanyerondo 183 bakorera mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge basabwe kwirinda kunywa inzoga no gusinda bari n’ikintu cyose cyatuma basebya umwuga wo kurinda umutekano w’abaturage bashinzwe.

Babisabwe kuwa Gatanu mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu bari yari agamije kunoza no kurushaho kumenya inshingano zabo.

Ubusanze umurenge wa Nyakabana ni umwe mu igize Akarere ka Nyarugenge wakundaga kugaragaramo abanyerondo bakora akazi banyweye inzoga basinze no kudatangira amakuru ku gihe.

Mu minsi ishize hagiye hagaragara abacuruzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga ndetse n’abagize ingo zabo utubari kandi bitemewe.

Ibi byatuye ubuyobozi bw’uyu murenge butegura amahugurwa y’abanyerondo agamije gutuma bamenye inshingano zabo bananoza akazi kabo. Bashishikarijwe kumenya agaciro k’umwuga bakora no kudahohotera abarurage.

Umunyerendo witwa Sineza Jean Damascene ukorera mu Kagari ka Munanira ya II yagize ati “ Amahugurwa yadufashije cyane kuko yatumye inshinano zacu n’uburyo dukwiye kuzikora neza nk’uko bikwiriye tudahutaje abaturage kuko hari ibyo wasangaga tudakora cyangwa tubikora nabi turengera kandi bitureba.”

Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda, yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi, gusa avuga ko imyitwarire yabo igiye guhinduka nyuma y’uko bahawe aya mahugurwa.

Ati “Abanyerondo bakoraga nabi barahari ariko mpamya ko kuba twabonye aya mahugurwa tukanamenya uko dukwiye gukora akazi kacu hari benshi batari babizi bagiye guhinduka kuko batari bazi inshingano zabo cyangwa bagakora ikintu batazi ko ari icyaha.”

Uhagarariye Irondo mu Karerere ka Nyarugenge , Yousufu Kabirigi, yavuze ko aya mahugurwa agiye gufasha abanyerondo guhindura imyitwarire no kunoza akazi kabo nk’uko bikwiye.

Ati “Bumvise inshingano zabo n’uko bakwiye kuzikora badahohoteye abaturage. Byatumye biyemeza kugira ikinyabupfura kugira ngo bajye batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabujijwe banagaragaza imwitwarire myiza mu midugudu n’aho bakorera.”

Kabirigi yavuze ko muri uyu murenge wa Nyakabanda hari hasanzwe hagaragaraga abanyerondo badatangira amakuru ku gihe, abakora akazi basinze gusa avuga ko yizeye ko bagiye guhindura imyitwarire kubera amahugurwa bahawe.

Abanyerondo bo mu murenge wa Nyakabanda nyuma yo gusoza amahugurwa bacinye akadiho
Kamanzi Guillaume na we ukorera mu Murenge wa Nyakabanda yemeza ko muri aka gace karimo abanyerondo bitwaraga nabi
Abanyerondo bishimiye amahugurwa bahawe kuko azabafasha kunoza akazi kabo neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .