Nyarugenge: Abantu 13 barimo abagore baguwe gitumo bafite Mugo n’urumogi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 6 Ukwakira 2016 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali bwaguye gitumo abantu 13 barimo abagore babiri bavugwaho kunywa no gucuruza ikiyobyabwenge cya Mugo (Heroine).

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2016, ni bwo aba bantu 13 baguwe gitumo mu nzu imwe bari bateraniyemo iherereye mu Mudugudu w’Inyambo, mu Kagari k’Agatare, binavugwa ko ari yo banyweramo ibyo biyobyabwenge. Bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’inkeragutabara zifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge buvuga ko muri uwo mukwabo hafashwe Mugo itaramenyekana ingano ndetse n’ikiro n’igice cy’urumogi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge,Charles Havuguziga, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa kiri mi ntego bihaye zo guca burundu ibiyobyabwenge nka Mugo, urumogi na Mayirungi muri aka gace.

Yagize ati “Impamvu ya mbere twahisemo kujya dukora umukwabo umeze utya ni uko bigaragara ko ibiyobyabwenge birimo Mugo n’urumogi bikomeje kwangiza umubare munini w’urubyiruko kandi tukaba dushaka kubica burundu mu Murenge wacu.”

Yakomeje avuga ko abafatiwe muri uyu mukwabu bahise bashyikirizwa Sitasiyo ya polisi ya Nyarugenge.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bishimiye iki gikorwa ngo kuko ibi biyobyabwenge birimo urumogi na Mugo bikomeje kubangiriza abana.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Agace ka kabiri k’iyi ngingo kandi kavuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Indi nkuru bifitanye isano Ubuyobozi bwahigiye kurandura burundu urumogi na Mugo mu Biryogo

Abafashwe bose bari mu nzu imwe aho banyweraga ibyo biyobyabwenge
Iki ni ikiyobyabwenge cya Mugo bafatanywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza