Abafashwe barimo abagore babiri n’abagabo umunani. Aba baturage barimo na nyir’akabari bakimara gufatwa baciwe amande, bahita banajyanwa muri Stade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo basobanurirwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kugira ngo batazongera kugwa mu makosa akomeye gutyo.
Kugira ngo batabwe muri yombi, byagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru ku buyobozi bw’inzego z’ibanze, nabwo bugahita butangira gukurikirana icyo kibazo. Ababibonye bemeza ko byari bigoye kubatahura bitewe n’uko akabari banyweragamo kari gafunzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko kuva gahunda ya Guma mu Rugo yatangira, bamaze gufata abantu bagera ku 100 bafatiwe mu cyuho bari kunywera inzoga mu tubari kandi bitemewe.
Yagize ati “ni amakuru twahawe n’abaturage, tukimara kubafata twafunze akabari duhamagaza imodoka ya polisi iraza ibatwara kuri stade ya Kigali Nyamirambo.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kumva uburemere bw’icyorezo cya Coronavirus no kwirinda gushaka inyungu banyuranya n’amabwiriza kuko bituma iki cyorezo gikwirakwira hose.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!