Nyarugenge: Abana basaga 600 bafite ubumuga bwo mu mutwe ntibanditswe mu bitabo by’irangamimerere

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nzeri 2019 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Abana 643 bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyarugenge bafite ubumuga bwo mu mutwe ntibanditse mu bitabo by’irangamimirere ku buryo bituma batabasha kwitabwaho uko bikwiye.

Ibi byatangajwe kuwa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2019, mu nama yahuje abashinzwe irangamimerere mu Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge, yari igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije abana cyane cyane abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Muri iyi nama hagaragajwe ko kuba hari abana benshi bafite ubumuga bwo mu mutwe muri aka karere batari mu bitabo by’irangamimerere ari ikibazo gikomeye kuko baba batazwi ndetse biba bigoye kubafasha.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma aba bana batandikishwa, muri ibyo bitabo zirimo gutinya guhabwa akato no kutabitaho.

Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, kwihutisha kubandikisha kugira bamenyekane mu buyobozi, bafashwe.

Umuhuzabikorwa mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyarugenge, Richard Kananga,yabwiye IGIHE, ko guhabwa kato no kutitabwaho kw’aba bana bafite ubumuga ari bimwe mu bituma badakunda kwandikwa mu bitabo by’Irangamimerere

Ati “ Twasanze biterwa n’uko ababarera cyangwa ababyeyi babo batazi uburenganzira bw’umwana kuko hari abigira ntibindeba. Twavuga ko rero umwana mbere na mbere uburere aba agomba kubukura mu muryango avukamo .”

Yongeyeho ko iyo aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe badashyizwe mu bitabo by’irangamimerere bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo kudahabwa ubufasha kuko ntaho baba bazwi.

Umuyobozi w’Umuryango wa Hope for Rwanda Children’s, Kayiganwa Aline,we avuga ko basanze ko impamvu ya mbere ituma aba bana batandikwa mu bitabo by’irangamimerere iterwa n’uko baba bafite ubumuga.

Ati “ Kutabashyira muri ibyo bitabo bibagiraho ingaruka kuko igihugu ntikiba kibazi kuko nta myirondoro baba bafite ku buryo kuvurwa no guhabwa izindi serivise nko kurihirwa amashuri batabibona.”

Leta y’u Rwanda yakomeje gushaka uburyo bworohereza abanyarwanda kwandikisha abana, aho iheruka gutangaza ko bigiye kujya bikorerwa ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro umwana yavukiyemo aho gukorerwa gusa ku Mirenge.

Bamwe mu bakozi b'imiryango ifasha abana
Umuyobozi w’Umuryango wa Hope for Rwanda Children's, Kayiganwa Aline
Umuhuzabikorwa mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyarugenge,Richard Kananga
Ubwo hatangazwaga ko abana 647 bafite ubumuga bwo mumutwe batari mu bitabo by'irangamimerere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza