00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Hari abana bataye ishuri bagana iy’ubazunguzayi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Kanama 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakorera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko batewe impungenge n’abana bari munsi y’imyaka icumi bavuye mu ishuri bakajya gukora ubuzunguzayi.

Aba bana bagaragara mu mihanda yo mu Mujyi rwagati, bakaba ngo barushaho kwiyongera nk’uko abahakorera babivuga. Bari mu kigero cy’abana bagombye kuba bari mu ishuri muri iki gihe abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bari mu masomo asoza umwaka wa 2020/2021.

Kayitesi Claudine ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza yavuze ko atumva uburyo umuntu mukuru yohereza umwana mu buzunguzayi mu gihe yakabaye ari kwiga.

Ati “Hari igihe mbona aba bana bari gucuruza nkabagirira impuhwe bitewe n’uburyo bangana, uramureba ukibaza aho yakuye igishoro cyangwa ukibaza umuntu umwohereza mu muhanda. Leta rwose yagakwiye guhagurukira iki kibazo.”

Murenzi Jean Baptiste ati “Ni gute umuntu ufite ubwenge ashora umwana mu muhanda ngo ajye gucuruza? Sinzi niba utu twana ari two twishakira ibishoro.”

Umwe muri aba bana w’imyaka 8 yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora ubuzunguzayi nyuma y’aho nyina bamufunze kugira ngo abashe kubona imibereho.

Ati “Mama yari umuzunguzayi baramufata baramufunga, ibintu yari yasize mba ari njye ukomeza kubicuruza kugira ngo njye na murumuna wanjye tubone ibyo kurya.”

Undi mwana ucuruza udupfukamunwa yavuze ko ari nyina wamubwiye ko agomba kujya acuruza kugira ngo babone ibibatunga.

Ati “Ni mama wankuye mu ishuri arambwira ngo njye mufasha gucuruza kuko ubuzima bwakomeye kugira ngo tujye tubasha kubona ibidutunga kuva aho papa adutaye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko iki kibazo bakizi ariko ashimangira ko hari gahunda bashyizemo imbaraga kugira ngo gikemuke.

Ati “Hari gahunda zirimo iyo gusubiza abana mu mashuri kandi twakoze ibishoboka byose basubiramo ku buryo n’uyu ugaragara ni uko aba ari mu biruhuko. Hari no kurwanya ubucuruzi bw’akajagari no kubungabunga umutekano mu Mujyi wa Kigali ndetse no gushyira imbere kurengera uburenganzira bw’umwana.”

Abana 468 ni bo Akarere ka Nyarugenge kakuye mu mihanda umwaka ushize ariko abagera kuri 248 bayisubiyemo. Ubuyobozi bukomeje gukurikirana iki kibazo bushaka uko bakongera bagasubizwa mu miryango.

Umwe mu bana bemeza ko ubuzunguzayi yabushowemo na nyina
Uyu mwana yagombye kuba ari mu ishuri nk'abandi ariko agaragara mu Mujyi azunguza udupfukamunwa
Mu Mujyi wa Kigali hasigaye hagaragara abana bakora ubuzunguzayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .