Kwamamaza

Nyarugenge:Abagore bakanguriwe guhwitura abayobozi

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 12:32' na Ezechiel Mbananabo


Visi Perezidante wa Sena ,Gakuba Jeanne d’Arc yasabye abanyamuryango ba FPR b’abagore gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage kugira ngo zihutishwe mu gihe hakiri byinshi iri shyaka ryifuza kugeza ku Banyarwanda.

Ni kenshi humvikana abayobozi badashyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura abaturage uko bikwiye, ndetse hari n’abatabwa muri yombi bazira amakosa yazigaragayemo atuma hari nk’ababa bakwiriye kubona ubufasha ntibubagereho ahubwo bugahabwa abo butagenewe.Izo gahunda zirimo nk’Ubudehe, Girinka na VIUP.

Uretse ibi hamwe na hamwe usanga abaturage batagendera ku muvuduko ungana n’uw’abandi muri gahunda zitandukanye.

Mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016, Visi Perezidante wa Sena y’u Rwanda, Gakuba Jeanne D’Arc,yasabye abitabiriye kumva ko abanyamuryango ba FPR ari bo bafite inshingano ya mbere yo gukurikirana gahunda zitandukanye za Leta kuko ari nazo za FPR.

Yagize ati “ Nta na hamwe twimiriwe,dufite inshingano mu gukurikirana agahunda za guverinoma tukabona amakuru, ndetse tugasaba ababishinzwe kunoza ibitagenda.”

Yakomeje agira ati“Nk’urugaga mufite ububasha bwo gutumira abayobozi bakabasobanurira aho gahunda ziyemejwe zirimo izijyanye n’uburezi, umutekano ubuzima zigeze, aho mwabonye ikibazo mukakigaragaza. Icyo gihe muhwitura za komite nyobozi na ngenzuzi. Byashoboka bite ko mu umurenge umwe usanga nk’ubwitabire bwa mituli buri kuri 60% undi bituranye ukiri kuri 40%.Bivuze ko tutari ku muvuduko umwe.Mukwiye kumenya ko abagore muri ijijo ry’igihugu.”

Murekeyisoni Gloriose, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko batangiye gushira mu bikorwa ibyo basabwe na Visi perezidante wa Sena, ndetse ko bagiye kongera imbaraga mu gukurikirana imikorere y’abayobozi.

Yagize ati “Twari twaratangiye mu mirenge dukorana n’abanyamabanaga nshingwabikorwa tukabereka ibyo batakoraga.Twiyemeje guca umuco wo gutekinika.Turashaka kugaragza ukuri nubwo hari abo gukomeretsa kuko n’ujya gukira indwara arayiganira. Tugiye kujya tumanukana n’abayobozi tubakorere igenzura.”

Mu byo uru rugaga rwakoze kuva muri Nyakanga umwaka ushize kugeza ubu harimo gukura mu muhanda abagore bacuruzaga ku gataro bagera ku 4000 bakaba barashyizwe mu masoko yo gukoreramo n’ibindi.

Murekeyisoni yavuze ko mu byo bagiye kongeramo imbaraga harimo kurushaho gukangurira abagore uburenganzira bwabo, kwigisha urubyiruko indangagaciro nyuma y’uko hari bamwe bishora mu biyobyabwenge n’uburaya.

Visi Perezidante wa Sena, Gakuba Jeanne d'Arc yakanguriye abagore kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta
Meya wa Nyarugenge, Kayisime Nzaramba(wa gatatu uhereye ibumoso) mu bitabiriye Inteko rusange
Murekeyisoni Gloriose, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi
Umuhanzi Kankundiye Farida yasusurukije abitabiriye Inteko rusange

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved