Nyanza: Urujijo ku mwarimu wavuye mu kabari yasinze bugacya yitaba Imana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Abantu batandukanye mu Karere ka Nyanza bakomeje kwibaza byinshi ku rupfu rw’umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’Amashuri ya Kiyisilamu rwa Kavumu mu murenge wa Busasamana, witabye Imana kuri iki Cyumweru.

Bivugwa ko uwo mwarimu yanyoye inzoga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, abyuka ku Cyumweru atameze neza ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa.

Mu gihe bamwe bibazaga niba ari inzoga zamwishe, habonetse amakuru ko hari umuntu wamusubitse akitura hasi, bigakekwa ko ari byo yazize.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko umuntu ukekwaho guhirika uyu mwarimu yatawe muri yombi.

Ati "Nibyo hari umwarimu ngo wagiye mu kabari mu mpera z’icyumweru ku wa Gatandatu nijoro, akaba yaranyoye inzoga nyuma akaba yaraje kwitaba Imana. Gusa icyo umuntu atakwemeza ni uko yaba yarishwe n’inzoga kuko bivugwa ko hari abamuhohoteye bakamusunika akagwa hasi, gusa ntiyapfiriye aho mu kabari."

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe kuko hategerejwe ibisubizo bya muganga ndetse iperereza ryatangiye ku mpamvu zatumye yitaba Imana. Umugabo ukekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza