00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda rwasabye kujya ruhabwa akazi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Urubiruko rwo mu Karere ka Nyanza rumaze igihe rwigishwa gusana imihanda hakoreshejwe imifuka, ruvuga ko uwo mwuga ruwitezeho iterambere, rusaba ubuyobozi kujya babaha akazi bagakora imihanda kugira ngo bakahakure amafaranga.

Ni abasore n’inkumi 50 baturutse mu mirenge 10 y’Akarere ka Nyanza bigishijwe gusana imihanda no kuyifata neza bakoresheje tekinike yitwa ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira, ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika.

Nyuma yo kumara iminsi 10 bigishwa, babwiye IGIHE ko ubumenyi bungutse bagiye kubwifashije mu kwiteza imbere.

Girimpuhwe Esperence ati “Mbere nari nsanzwe nkora muri VUP, dutunganya imihanda ariko nta bumenyi buhagije mbifiteho. Iyi tekinike ya Do-nou yo gutsindagira imihanda twize narayimenye kandi niteguye kuyikoresha aho ubuyobozi bwaduha ikiraka hose tukabona amafaranga.”

Bamporiki Fidele na we yavuze ko ubumenyi afite yiteguye kubukoresha mu gusana imihanda yo mu Karere ka Nyanza yangiritse, ariko asaba ko ubuyobozi bwajya bubaha ibiraka.

Ati “Ndi umutekinisiye muri VUP kandi maze imyaka itandatu nkora muri aka karere. Iyi tekinike yari ikenewe kuko hari aho twakoraga harangiritse tugashyiramo itaka, ariko hakongera guhita hangirika, ubwo rero twize ubu buryo twiteguye kubukoresha ariko ubuyobozi bukwiye kutuba hafi bukajya buduha ibyo biraka tukabikora.”

Urwo rubyiruko rwigishijwe n’umushinga wo mu Buyapani witwa Community Road Empowerment (CORE).

Umukozi ushinzwe amahugurwa muri CORE, Ntakirutimana Obed, yavuze ko umuhanda ukozwe hakoreshejwe tekinike ya Do-nou uramba kuva kugeza ku myaka 10 kandi ari uburyo buhuza ubundi bubiri bwari busanzwe mu Rwanda.

Ati “Mu Rwanda hari hasanzwe uburyo bwo gukoresha imashini mu gusana imihanda cyangwa abaturage bagakoresha amaboko, iyi tekinike ya Do-nou ihuza ubwo buryo bubiri kandi itanga akazi ku baturage benshi ndetse n’umuhanda ukaba ukomeye, ukaramba kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye urubyiruko ko ibyo bize bakwiye kubigaragaza mu mirenge yabo kandi ubuyobozi bwiteguye gukorana nabo.

Ati “Dufite ikibazo cy’imihanda ikorwa ariko ntirambe ugasanga amafaranga n’ibikoresho byahagendeye bisa n’aho bipfuye ubusa, kugira ngo rero ijye iramba bisaba ko iyi tekinike bigiye hano bayishyira mu bikorwa mu miringe batuyemo kandi twiteguye gukorana nabo.”

Muri iyo minsi 10 urwo rubyiruko rwasannye umuhanda wa metero 220 mu Murenge wa Busasamana, bitwara amafaranga agera kuri miliyoni 12 Frw.

Urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda rwasabye kujya ruhabwa akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .