00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umusore wapfuye urupfu rw’amayobera yasanzwe muri ruhurura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Munyankindi Paul wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yasanzwe muri ruhurura yapfuye ariko urupfu rwe rwabaye amayobera kuko hari abakeka ko yaguyemo cyangwa akaba yishwe.

Urupfu rw’uwo musore w’imyaka 56 rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ugushyingo 2021, ubwo abaturage bamusangaga yaguye muri ruhurura irimo amazi mu Mudugudu wa Rwesero mu Kagari ka Rwesero.

Uwitwa Nzamurambaho Jonas yavuze ko yabonye umurambo we ahita atabaza ubuyobozi.

Ati “Nabyutse nsanga Paul muri ruhurura yapfuye mpamagaza ubuyobozi nuko nabwo bwihutira kuza gutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko yaguye muri iyo ruhurura atashye, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo yazize.

Ati “Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo yazize ariko RIB yatangiye iperereza. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Nyanza gupimwa.”

Ruhurura yaguyemo iri ku nzira aho abantu banyura kandi ifite iteme ritindishije imbaho eshatu gusa ku buryo ari ahantu hateye impungenge.

Abaturage basaba ko hashyirwaho iteme rikoze neza kuko hakunze kugwa abantu iyo bahanyuze mu masaha y’umugoroba hatabona.

Bizimana yavuze ko bagiye kureba uko iryo teme ryakorwa neza nk’uko abaturage babyifuje.

Ruhurura yaguyemo iriho iteme abantu banyuraho ariko ntabwo rikoze neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .