00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umuhungu akurikiranyweho gukubita nyina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Ku wa 02 Ugushyingo 2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 29 wakubise nyina akamukomeretsa.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri 2021 mu mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo Akarere ka Nyanza aho yamukubise inkoni nyinshi mu bice bitandukanye by’umubiri agakizwa n’abaje bahuruye ubwo yari atashye.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’ubusinzi no kuba nyina yaramwimye umurima, abisabira imbabazi .

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 08 Ugushyingo 2021 i saa cyenda z’amanywa.

Ingoro y'ubutabera y'Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu karere ka Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .