Nyanza: Umugabo yatemye abantu batanu, babiri barapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Kanama 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Umugabo ufite imyaka 32 y’amavuko wo mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza yatemye abantu batanu, babiri barimo se wabo na mwishywa we bahita bapfa.

Ahagana saa kumi n’ebyiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2019, ni bwo uyu mugabo yatemye aba bantu uko ari batanu, babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Amakuru agera kuri IGIHE, avuga ko kugira ngo uyu mugabo ateme aba bantu byaturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo yari afitanye na mushiki we.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari amaze igihe gito afunguwe azira kwica undi muntu.

Agize ati “Ni umugabo w’imyaka 32, yatemye abantu batanu babiri bahita bapfa bagejejwe kwa muganga abandi batatu barakomereka.”

Usibye abaturanyi babiri, abandi bantu bose uyu mugabo yatemye ni abo mu muryango we wa hafi.

Yongeyeho ko uyu mugabo yari amaze igihe gito afunguwe nyuma y’uko nabwo yari yishe umuntu bapfa imitungo.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi aho ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Muyira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza