00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Ubuyobozi bwashyize imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’abaturage bararana n’amatungo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, bwatangaje ko bugiye gushyira imbaraga mu irondo ku buryo rizajya ririnda amatungo y’abaturage mu kubarinda kurarana na yo.

Hashize igihe abaturage basabwa kwirinda kurarana n’amatungo kuko bibakururira umwanda ushobora kubateza indwara zitandukanye bityo ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

Nubwo hari ababyumvise ariko hari abaturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi bakirarana n’amatungo bakaba bavuga ko babiterwa n’ubukene no kugira ubutaka buto.

Bamwe mu baganiriye na Radio1 bavuze ko bararana n’amatungo yabo yiganjemo ihene n’ingurube, ibi bakabikora banga kuyaraza hanze ngo atibwa kandi nta biraro bagira.

Umwe yagize ati “Ihene turarana na zo kubera ubukene; ni inzu imwe ntaho twaziraza, hanze bazitwara, ni kuriya turarana na zo. Uburiri buri aha n’inkono ndetse n’ihene na zo turi kumwe.”

Undi ati “Kubera ubukene ikibazo cyo kurarana n’amatungo kirahari nanjye i wanjye mfite ingurube tubana mu rugo, kuko nta butaka dufite twashyiramo ibiraro hanze kandi ntitwareka korora.”

Ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Mutesi Jean Peirre, yavuze ko bagiye gukaza irondo ku buryo abaturage bazajya baraza amatungo hanze afite umutekano.

Yagize ati “Abaturage benshi dufite usanga ari akazu gahagaze katagira urugo kubaka akararo hanze k’ihene imwe bikamutera ubwoba ko bayitwara. Ubu ni ukubashishikariza kwirinda umwanda uterwa n’ayo matungo, hari amarondo amaze kugera mu midugudu yose bakwizera umutekano bafite n’ufite itungo hanze ntagire ubwoba.”

Abaturage bo babona izi ngamba ntacyo zizabagezaho ahubwo abayobozi babo bakwiye kwisubiraho bakajya babaha ubufasha nk’abandi bakabasha kwiteza imbere, bakava mu bukene butuma bararana n’amatungo.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza washyizeho irondo ryo gucunga amatungo y'abaturage mu kubarinda kurarana nayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .