Nyanza: Ingengabitekerezo ya Jenoside iherutse kuhagaragara yatumye bafata ingamba zikomeye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Kanama 2016 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko hagaragaye ko hari bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bamwe mu baturage n’abayobozi bo mu kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Nyanza, bavuga ko bafashe ingamba zikomeye.

Imwe muri izo ngamba zagaragaye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2016, ubwo bishyiraga hamwe bakajya gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, mu rwego rwo kwigira ku mateka no kurebera hamwe uko bakomeza gukumira no guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu banyarwanda bagarayeho ingengabitekerezo ya Jenoside muri ako Kagari.

Hari umuturage wavuzweho gukora ubukwe mu gihe cyo kwibuka, undi ashinjwa kuvuga amagambo atari meza akomeretsa abarokotse Jenoside.

Ubuyobozi bw’aka Kagari ku bufatanye n’abaturage, bemeza ko bahise bafata ingamba mu gukumira ibikorwa nk’ibi bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujyanama mu murenge wa Kibirizi Faustin Rudahunga, avuga ko mu ngamba bafashe harimo kuza gusura urwibutso, bagamije kwirebera amateka y’ukuri yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rudahunga ati “Mu kagari kacu hagaragaye abantu bamwe bakoze ibikorwa byo gupfobya Jenoside, bituma dufata ingamba zo kubikumira, dutekereza uburyo abantu bahagarariye abandi baza gusura urwibutso kugira ngo bajye bigisha abandi amateka ya Jenoside bayazi neza”.

Abaje gusura urwibutso harimo abayobozi n’abaturage bahagarariye abandi bagera kuri 60.

Clementine Muragijemaliya, umurezi akaba anahagarariye abagore yagize ati “Abo mpagarariye ndetse n’abana nigisha nzajya mbabwira amateka y’igihugu cyacu, mbigishe nkurikije uko nabibonye kuko ntabwo ari ibintu byo guceceka”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe, rugaragaza amateka yihariye yerekana uko Abatutsi bari bahahungiye bishwe urw’agashyinyaguro n’Interahamwe.

Muri uru rwibutso haruhukiye imibiri igera ku bihumbi 50.

Biyemeje gukangurira n'abandi gusura inzibutso za Jenoside ngo bamenye amateka ayaranze u Rwanda
Basobanuriwe amateka ya Jenoside ku rwibutso rwa Murambi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza