Nyanza:Igisasu cyahitanye umwe, batatu barakomereka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 25 Nzeri 2016 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Igisasu cyaturikanye abantu batanu, umwe arapfa abandi barakomereka mu mudugudu wa Nyabusheshe, akagari ka Butara mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abo bantu barimo abana bane batoraguraga ibyuma bishaje kuri uyu wa 25 Nzeri 2016, batoyemo igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade, maze baragikorogoshora kugeza kibaturikanye.

Abo bana bane bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 4 na 12, bakaba baturikanywe n’icyo gisasu bari kumwe n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 42.

Amakuru y’iturika ry’icyo gisasu yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amagepfo, CIP Andre Hakizimana, wagize ati “Ni ikintu cy’igisasu gishaje, abana bagitoraguye mu byuma bishaje, baragihondahonda kugeza kibaturikanye.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje asobanura ko ari igisasu cya kera, cyaba cyarandagaye mu gihe cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bityo haka ntawe ukwiye kucyitiranya n’igisasu gishya cyaba cyatewe.

Kugeza ubu hamaze gupfa umwana umwe w’imyaka 12 ari na we wagitoraguye akagihondahonda, abandi barimo umwana w’imyaka 4,n’umugabo w’imyaka 42 bo bakomeretse, bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Nyanza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza